Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

An Israeli soldier gestures from a tank, amid cross-border hostilities between Hezbollah and Israel, by Israel's border with Lebanon in northern Israel, November 26, 2024. REUTERS/Ayal Margolin ISRAEL OUT. NO COMMERCIAL OR EDITORIAL SALES IN ISRAEL

Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu bya Israel na Iran bimaze iminsi byinjiye mu ntambara yari yakomeje guteza impungenge, bamwe bikanga ko ishobora kuvamo iya gatatu y’Isi yose, byemeranyijwe agahenge.

Aka gahenge katangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wasabye Igihuru cya Israel guhagarika imirwano.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Israel, yatangaje ko yemeye aka gahenge nyuma yuko ibisabwe na Donald Trump.

Gusa Guverinoma ya Israel yatangaje ko igihe cyose Iran yahirahira irenze kuri aka gahenge, iki Gihugu “kitazuyaza gusubiza mu buryo bwihuse igihe cyose haba habayeho kurenga ku gahenge.”

Iki Gihugu kandi cyatangaje ko cyemeye aka gahenge nyuma “yo kugera ku ntego” zacyo mu bitero cyagabye kuri Iran bigamije kwikiza impungenge z’ingufu za kirimbuzi.

Guvernoma ya Israel ivuga kandi ko uretse kugera kuri izi ntego, cyabashije “kwivugana benshi mu bakomeye mu buyobozi bw’igisirikare, kandi kinasenya ibikorwa byinshi bya Guverinoma ya Iran byari biteye impungenge.”

Itangazo rya Israel rivuga kandi ko igisirikare cy’iki Gihugu ku munsi wa nyuma w’ibitero byacyo “cyagabye ibitero rurangiza ku bikorwa bifatwa nk’umutima wa Tehran, kibasha kwivugana ababarirwa mu magana ba Basij [umutwe wihariye wa Gisirikare wa Iran]” umutwe wifashishwaga n’Igisirikare cya Guverinoma ya Iran mu gukandamiza abigaragambya ndetse “kinivugana undi muhanga ukomeye mu bya nikeleyeri.”

Aka gahenge kandi kemejwe nyuma yuko Iran na yo yihoreye kuri Leta Zunze Ubumwe za America, ikagaba igitero cya misile ku kigo cya gisirikare cy’iki Gihugu kiri muri Qatar.

Abasesenguzi bavuga ko aka gahenge kasabwe na Israel kuko ibitero bya Iran byari bikomeje gushegesha iki Gihugu, ndetse Iran ikereka Leta Zunze Ubumwe za America ko atari Igihugu cyo kwisukira.

Ni mu gihe kandi Ibihugu binyuranye nk’u Burusiya, u Bushinwa n’u Buyapani; na byo byari byatangiye gutangaza ko bishobora kwinjira muri iyi ntambara, ibintu byari byateye ikikango ko biganisha kuba habaho intambara ya gatatu y’Isi yose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 17 =

Previous Post

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Next Post

Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.