Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaba ayoboye intumwa za Joe Biden mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byatangajwe na Perezida Joe Biden kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ko Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 42 azaba ayoboye intumwa zizamuhagararira muri uyu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America kuva mu 1993 kugeza mu 2001, ni we wari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda mu 1994.
Itangazo rya Perezida Joe Biden, ritangaza akandi ko muri uyu muhango azahagararirwamo n’intumwa zizaba ziyobowe na Clinton, ziza zirimo kandi Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, Eric Kneedler.
Izi ntumwa kandi zizaba zirimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije mu Biro bishinzwe Afurika, Mary Catherine Phee, hakaba umukozi mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere USAID mu biro bishinzwe Afurika, Monde Muyangwa.
Izi ntumwa kandi zizaba zirimo umukozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ushinzwe ibijyanye n’amategeko mu kanama gashinzwe Umutekano w’igihugu, Casey Redmon.
Izi ntumwa zagenwe mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda n’Isi yose binjire mu cyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kizatangizwa tariki 07 Mata 2024.
Bill Clinton uzaba ayoboye izi ntumwa, ni we Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wenyine, wagendereye u Rwanda akiri ku butegetsi, aho yarusuye muri Werurwe 1998.
Muri uru ruzinduko rwa Clinton rwabaye nyuma y’imyaka ine mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu ijambo rye; yavuze ko habayeho uburangare ku muryango mpuzamahanga, kuko utagize icyo ukora ku byabereye mu Rwanda byakoranywe ubugome ndengakamere.
Icyo gihe yavuze ko umuryango mpuzamahanga utari ukwiye kwemera ko ibyabaye mu Rwanda byari kuba, ndetse ko watinze kwemera ko ibyabaye ari Jenoside.
Icyo igihe yagize ati “Ntidushobora guhindura ibyamaze gutambuka, ariko nizera ko dushobora gukoresha imbaraga zishoboka tukubaka ahazaza heza.”
Bill Clinton wongeye gusura u Rwanda mwaka wa 2013, icyo gihe yatunguwe no gusanga u Rwanda rwarateye imbere mu buryo bwihuse, aboneraho gushimira Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka iki Gihugu.
RADIOTV10