Wednesday, September 11, 2024

Uwabeshyeye Polisi ko yamuciye 150.000Frw ku ikosa ry’ibihumbi 10 yacakiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yafashe umushoferi ukekwaho gukwirakwiza ibihuha agaragaza ko yaciwe amande y’ibihumbi 150 Frw ku ikosa risanzwe ricibwa ibihumbi 10 Frw, yifashishije ubutumwa yandikiweho ayo mande akabuhindura ubundi akabukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Réne Irere yavuze ko uyu mushoferi yakwirakwije ibihuha nyuma yo gucibwa amande kuko yavugiye kuri telefone atwaye ikinyabiziga.

SSP Réne Irere yagize ati “Yakwirakwije ibihuha avuga ko amande yazamutse nyuma yuko yandikiwe ku ikosa rihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10Frw, nyamara we agakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, atabaza ko yaciwe ibihumbi 150Frw bitewe no kuvugira kuri telefone nyuma yo guhindura ubutumwa yahawe bumumenyesha ikosa n’ayo agomba kwishyura.”

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), kandi ryafashe Umumotari wakoreshaga amayeri yo guhisha plaque ya moto kugira ngo ibyuma bifotora abari mu makosa bitamufotora.

SSP Réne Irere avuga ko Polisi isanzwe ifatira mu makosa abatwara ibinyabiziga ariko ko uyu mumotari we yari yihariye.

Yagize ati “Uyu mumotari we asa n’ufite umwihariko kuko yari afite uburyo ahisha nimero ya Moto akoresheje urusinga agira ngo atabasha gufatwa n’ibyuma bifotora (camera) mu gihe yabaga ayigezeho akayihinduriza.”

Aba bashoferi bombi b’abagabo bemera ibyaha bakurikiranyweho, berekanywe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Bombi biyemerera amakosa n’ibyaha

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist