U Burundi bwavuze ku Murundikazi witabiriye Miss Earth wiyerekanye yambaye bikini

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Burundi yihakanye umukobwa w’Umurundikazi witabiriye irushanwa ry’ubwiza muri Philippines rizwi nka Miss Earth, ivuga ko adahagarariye iki Gihugu.

Uyu mukobwa witwa Lauria Claudine Nzirumbanje yagaragaye mu mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Murundikazi yambaye imyambaro y’imbere isanzwe yambarwa ku mucanga cyangwa ku bwogero izwi nka bikini.

Izindi Nkuru

Ayo mafoto yagaragazaga uyu mukobwa ari kugaragaza umubyimba mu buryo bumenyerewe muri aya marushanwa, aho bamwe bamugereranyaga n’abandi bakobwa bahanganye, bashaka kwerekana ko afite imiterere myiza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Siporo n’Umuco mu Burundi, yagize icyo ivuga kuri uyu mukobwa.

Ubu butumwa bwatambutse kuri Twitter y’iyi Minisiteri, bugira buti “Minisiteri ifite mu nshingano umuco mu Burundi, yababajwe n’imyitwarire y’uwitwa Lauria Claudine Nzirumbanje wagaragaje ubwambure bwe mu irushanwa yitabiriye rya Miss Earth muri Philippines, mu ifoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.”

Ubu butumwa bwa Minisiteri ifite umuco mu nshingano mu Burundi, bukomeza buvuga ko iyi Minisiteri idashobora kwihanganira iyi myambarire itesha agaciro umuco w’u Burundi.

Bugakomeza bugira buti “Ntabwo ahagarariye u Burundi yewe n’ibyo yakoze ni ku giti cye kandi akwiye kubihindura.”

Aya marushanwa mpuzamahanga yagiye anitabirwa na bamwe mu Banyarwandakazi barimo abagiye banga kwambara imyambarire nk’iyi.

U Burundi bwavuze ko atabuhagarariye

RADIOTV10

Comments 2

  1. lg says:

    Ubusa yambaye buli he!!mureke uyu mukobwa akore irushanwa nkabandi ntamuhanda wanyu yanyuzemo ubwo najya no muli piscine muzamubwira ngo yogane ikanzu ubu niwe uli hafi mubonye uwampa ugatsinda we nakwishima cyane

  2. Shiri says:

    Sigmund Freud narabe neza. Umwigeme wambaye bikini atwaye iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru