Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabwiye Perezida ko yariganyijwe inzu ubu ukekwaho icyaha yafatiwe icyemezo n’Urukiko

radiotv10by radiotv10
23/09/2022
in MU RWANDA
1
Uwabwiye Perezida ko yariganyijwe inzu ubu ukekwaho icyaha yafatiwe icyemezo n’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Muhizi Anatole uherutse kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe umutungo na BNR, ubu akaba akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwo Perezida Paul Kagame yagiraraga uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo, avuga ko yaguze inzu n’uwari umukozi wa Banki nkuru y’Igihugu akaza kuyiba, ubundi iyo nzu igafatirwa n’iyi Banki.

Uyu muturage wavugaga ko iki kibazo nubundi yakigejeje kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Musanze muri 2015 ndetse agasaba abayobozi kukimukemurira, ariko ko bagiye bamurerega.

Tariki 27 Kanama 2022, ubwo uyu muturage aheruka kubaza iki kibazo Perezida Kagame mu Karere ka Nyamasheke, Umukuru w’u Rwanda yasabye ko ikibazo cy’uyu muturage gikemurwa bitarenze iminsi itatu.

Gusa nyuma y’iminsi micye, haje kumvikana inkuru ko uyu muturage yatawe muri yombi nyuma yuko inzego zitangiye kwinjira muri iki kibazo zigasanga ahubwo ari we uri mu makosa kuko yari yarigometse akanga kubahiriza icyemezo cy’Urukiko kimusaba kuva muri iyo nzu aburana ndetse akaba anakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu muturage ubu uregwa hamwe n’abandi bantu batatu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwafashe icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo, rwemeza ko babiri muri bo bafungwa iminsi 30.

Abafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, ni Muhizi Anatole na Nibigira Alphonsine mu gihe Rutagengwa Jean Leon we yarekuwe by’agateganyo.

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma aba bombi bakekwaho gukora icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bahuriyeho.

Muri uru rubanza rw’ifunga ry’agateganyo, Muhizi Anatole yari yunganiwe na Me Nzabihimana Jean Claude, Nibigira Alphonsine yunganiwe na Me Uzamukunda Sarah naho Rutagengwa Jean Leon yunganirwa na Me Bayisabye Ernest.

Aba bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha kimwe cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, yakozwe igamije gutambamira icyemezo cyo guteza cyamunara iyi nzu.

Muhizi Anatole yaguze inzu na Rutagengwa Jean Leon usanzwe ari umugabo wa Nibigira Alphonsine ariko uwaguze aza gukoresha icyemezo kigaragaza ko uyu Nibigira ari ingaragu atasezeranye na Rutagengwa mu gihe ngo basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge.

Iyi nyandiko yari igamije gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’Umuhesha w’inkiko witwa Me Habinshuti Jean Desire, y’inzu iri mu kibanza gifite nimero ya UPI: 2/08/12/05/4669, kuko yagaragazaga ko nyiri uyu mutungo atasezeranye n’umugore we mu gihe iriya nzu yagurishijwe hagendewe ku isezerano rye.

Nibigira usanzwe ari umugore wa Rutagendwa [waguze inzu na Muhizi] yabwiye Urukiko ko atari gutinyuka gukoresha iyo nyandiko nyamara abizi neza ko yasezeranye n’umugabo we.

Yavuze ko ahubwo akeka ko iyi nyandiko yakoreshejwe na Muhizi akoresheje imyirondoro ye ndetse ko amafaranga ibihumbi 200 Frw yishyuwe Umunyamategeko witwa Me Katisiga Emile wanditse kiriya cyemezo, yatanzwe na Muhizi mu gihe andi ibihumbi 300 Frw yayamuhaye mu ntoki.

Nibigira uvuga ko nta nyungu n’imwe yari kugirira mu gukoresha iyi nyandiko mpimbano, yavuze kandi ko amasezerano ya Muhizi na Me Katisiga Emile yo gukora iki cyemezo, atigeze ayasinyaho.

Rutagengwa Jean Leon we yari afunzwe kuko ari umugabo wa Nibigira, aho byakekwaga ko ari ikitso muri ibi iki cyaha gikekwa ku mugore we na Muhizi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mukeshimana Marie Rose says:
    3 years ago

    Bihuriyehe no kuba Muhizi yaraguze inzu agakora mitasiyo imbere y aNoteri, yarangiza agahuguzwa na BNR?
    Ese yayiguze n’utari nyirayo? Abantu bararengana rwose.
    Kuba abo batarasezeranye bihurira he n’ubugure? Yayiguze yanditse Kuri nde?

    Mujye musobanura neza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Hafashwe icyemezo cyo gutuma abanyeshuri basubira ku mashuri batabangamirwa n’Umuganda

Next Post

Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.