Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yamusubije ku byo aherutse gutangaza ko akimwifuza, undi amubwira ko yibeshye kuko atakimukeneye na gato.

Diamond aherutse kuvugira mu kiganiro gica kuri Netflix kitwa Young Famous and Africa Reality Show, ko Zari Hassan yifuza ko babyarana undi mwana.

Izindi Nkuru

Aya magambo yababaje uyu mugore uherutse kurushinga n’undi musore, waje no gukora mu nganzo akamugenera ubutumwa buremereye.

Zari Hassan utarishimiye imvugo y’umuhanzi Diamond akaba na se w’abana be babiri, yamwibukije ko agomba kumukura mu kanwa ke.

Yagize ati “Ni gute wirirwa umvuga wowe n’indaya zawe, wasambana n’uwo ushaka ariko utanyitwaje.”

Zari yakomeje avuga ko atifuza gusubirana na Diamond, ati “Iyo gusubirana biba bishoboka wari kuza wiruka ariko ubu singushaka.”

Zari wiyita The Boss Lady yikubikeje abantu ko hari byinshi bimuhuza na Diamond kandi bizahoraho kuko atabihindura “bitewe nuko ari se w’abana banjye, gusa ntibimuha uburenganzira bwo kugenda amvuga anyitwaza.”  

Uyu mugore uri mu bagore bafite amafaranga atubutse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yabaye nk’ucyurira Diamond ko ari we wamugejeje ku rwego ruhanitse ariho uyu munsi, bityo rero ko akwiye kubimwubahira.

Zari na Diamond basanzwe bafitanye abana babiri

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru