Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo

radiotv10by radiotv10
23/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uwabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika yabaye nk’umukubita inyundo y’amagambo
Share on FacebookShare on Twitter

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yamusubije ku byo aherutse gutangaza ko akimwifuza, undi amubwira ko yibeshye kuko atakimukeneye na gato.

Diamond aherutse kuvugira mu kiganiro gica kuri Netflix kitwa Young Famous and Africa Reality Show, ko Zari Hassan yifuza ko babyarana undi mwana.

Aya magambo yababaje uyu mugore uherutse kurushinga n’undi musore, waje no gukora mu nganzo akamugenera ubutumwa buremereye.

Zari Hassan utarishimiye imvugo y’umuhanzi Diamond akaba na se w’abana be babiri, yamwibukije ko agomba kumukura mu kanwa ke.

Yagize ati “Ni gute wirirwa umvuga wowe n’indaya zawe, wasambana n’uwo ushaka ariko utanyitwaje.”

Zari yakomeje avuga ko atifuza gusubirana na Diamond, ati “Iyo gusubirana biba bishoboka wari kuza wiruka ariko ubu singushaka.”

Zari wiyita The Boss Lady yikubikeje abantu ko hari byinshi bimuhuza na Diamond kandi bizahoraho kuko atabihindura “bitewe nuko ari se w’abana banjye, gusa ntibimuha uburenganzira bwo kugenda amvuga anyitwaza.”  

Uyu mugore uri mu bagore bafite amafaranga atubutse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yabaye nk’ucyurira Diamond ko ari we wamugejeje ku rwego ruhanitse ariho uyu munsi, bityo rero ko akwiye kubimwubahira.

Zari na Diamond basanzwe bafitanye abana babiri

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + seven =

Previous Post

Perezida Kagame yatangaje amakuru mashya meza ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Next Post

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari Minisitiri mu Rwanda wafatiwe muri Hoteli yakira ruswa

Related Posts

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari Minisitiri mu Rwanda wafatiwe muri Hoteli yakira ruswa

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko hari Minisitiri mu Rwanda wafatiwe muri Hoteli yakira ruswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.