Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabyutse agasanga umugore we yapfuye hasobanuwe uburyo ari we ukekwaho kumwica

radiotv10by radiotv10
11/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, icyaha cyo kwica umugore we, nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya asanga yapfuye akanishyikiriza inzego.

Uyu mugabo w’imyaka 35, akurikiranyweho kwica umugore w’imyaka 42 babanaga batarasezeranye, aho yamukubise umwase mu mutwe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 Ukuboza 2024 mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga busobanura uburyo iki cyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko “Kuri uwo munsi, ubwo uregwa n’umugore we bari batashye bavuye ku kabari bagiye bacyocyorana bapfa ko muri icyo gitondo umugabo yari yasabye umugore ko bajyana mu kazi akabyanga. Bageze mu rugo, umugore yafashe umwase ashaka kuwukubita umugabo, umugabo arawumwamburaga awumukubita ku kaboko no mu mutwe, amukubita n’imigeri.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Bararyamwe, umugabo akangutse asanga umugore yapfuye, ahita ajya kubimenyesha Inzego z’Ibanze.”

Bukomeza bugira buti “Mu ibazwa, uregwa yemera icyaha; asobanura ko nta zindi ntonganya bari basanzwe bagirana, ahubwo ko ari inzoga zabimuteye.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 6 =

Previous Post

Miss Jolly yatanze umucyo ku byari byatumye hakekwa ko ari mu rukundo n’umunyemari

Next Post

Museveni n’abuzukuru be bakaba abana ba Gen.Muhoozi bagiriye ibihe byiza mu rwuri (AMAFOTO)

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Museveni n’abuzukuru be bakaba abana ba Gen.Muhoozi bagiriye ibihe byiza mu rwuri (AMAFOTO)

Museveni n’abuzukuru be bakaba abana ba Gen.Muhoozi bagiriye ibihe byiza mu rwuri (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.