Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, icyaha cyo kwica umugore we, nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya asanga yapfuye akanishyikiriza inzego.
Uyu mugabo w’imyaka 35, akurikiranyweho kwica umugore w’imyaka 42 babanaga batarasezeranye, aho yamukubise umwase mu mutwe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 Ukuboza 2024 mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.
Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga busobanura uburyo iki cyaha cyakozwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Kuri uwo munsi, ubwo uregwa n’umugore we bari batashye bavuye ku kabari bagiye bacyocyorana bapfa ko muri icyo gitondo umugabo yari yasabye umugore ko bajyana mu kazi akabyanga. Bageze mu rugo, umugore yafashe umwase ashaka kuwukubita umugabo, umugabo arawumwamburaga awumukubita ku kaboko no mu mutwe, amukubita n’imigeri.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Bararyamwe, umugabo akangutse asanga umugore yapfuye, ahita ajya kubimenyesha Inzego z’Ibanze.”
Bukomeza bugira buti “Mu ibazwa, uregwa yemera icyaha; asobanura ko nta zindi ntonganya bari basanzwe bagirana, ahubwo ko ari inzoga zabimuteye.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10