Uwagaragazaga impungenge ko bashaka kumujyana aho atazi koko yarajyanywe bikurikirwa n’ibibazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rubavu- Umubyeyi wo mu Murenge wa Nyundo wavugaga ko yimwe inzu yari yemerewe mu mudugudu w’ikitegerereza, agafata icyemezo cyo kujya kurara ku ibaraza ryayo, wari wanagaragarije itangazamakuru ko afite ibimenyetso ko abayobozi bashaka kumujyana aho atazi, yaje kujyanwa mu kigo cy’inzererezi, bikurikirwa n’imibereho igoye ku bana batanu be.

Uyu mubyeyi witwa Mukamana Elevanie wavugaga ko yagombaga guhabwa inzu mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, ndetse ko yari yanayitomboye, ariko ntayihabwe, yari amaze igihe arara imbere y’inzu.

Izindi Nkuru

Tariki 05 Werurwe, uyu mubyeyi yari yabwiye RADIOTV10 ko afite ibimenyetso ko hari abayobozi bo mu Karere ka Rubavu bashaka kumujyana aho na we atazi ndetse bucya ajyanwa mu kigo kijyanwamo inzererezi cy’agateganyo cya Nyabishongo.

Icyo gihe uyu mubyeyi yavuga ko amaze iminsi 6 arara inyuma y’umuryango w’inzu avuga ko yatomboye ubwo hatangwaga inzu mu mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira ari kumwe n’abana batatu muri 5 afite.

Bamwe mu bo baturanye aho asanzwe akodesherezwa n’ubuyobozo bw Akarere mu Mudugudu wa Gasenyi mu Kagari ka Nyundo, bavuga ko mu gihe uyu mubyeyi adahawe iyo nzu avuga ko yatomboye bitari bikwiye guteshwa abana be ngo ajyanwe mu nzererezi.

Umwe ati “Ubundi ko abayobozi bacu ari ababyeyi, umwanya wo kumujyana i Nyabishongo mu nzererezi ko bakagombye kumugira inama nk’umuyobozi bari bandikiye yagombaga gufata imyanzuro bakamujyana i Nyabishongo agasiga abana ku musozi batagira na kigaburira batagira na kirengera? Kuba ufite ikibazo uri umuturage uri kubaza uburenganzira bwawe, aho kugira ngo bagukemurire ikibazo ahubwo bakagushyiraho dosiye bakaba bagufunga, bakagufata nk’umusazi bakaba banaguteza inshinge ngo uri umusazi.”

Aba baturage kandi bavuga ko uyu mugenzi wabo kuko yari yemerewe inzu muri uyu mudugudu w’ikitegererezo nk’uko na we yabivugaga.

Undi ati “Turabizi neza mu mudugudu, na mudugudu arabizi yarayitomboye zatombowe mu ba mbere kuko n’igisirikare [reserve force] cyazaga kumwirebera bakatubwira bati ‘mubatwereke, hari abantu turi kubakira inzu muri muhira bazemerewe, mubatwereke turebe ukuntu babayeho’.”

Nyuma y’uko uyu mubyeyi ajyanywe mu kigo cy’inzererezi, abana be ngo babayeho mu buzima bugoye nk’uko babyivugira ndetse n’abaturanyi babo.

Umwe yagize ati “Tuba mu nzu twenyine nta n’uwo kudufasha uhari nta n’uwo kutubanisha uhari, turya ibya saa sita ku ishuri twataha tukajya mu buriri.”

Abana b’uyu mubyeyi bavuga ko hatabaye ifunguro ryo ku Ishuri inzara yabahitana

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, avuga ko aba bana bari kuba mu muryango, kandi ko ubuyobozi atari bwo bukwiye kumenya imibereho yabo.

Ati “Afite umuryango avukamo, afite umuryango yari yarashatsemo, afite abaturanyi, abo bantu bose ni umuryango, ni bo duha agaciro kurusha kuvuga ngo Leta ni yo irajya kugaburira abana kandi na wa muryango uhari.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru