Friday, November 13, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uwahoze ari umudepite muri Australia yahamijwe gusambanyiriza mu bwiherero umwana w’umuhungu w’imyaka 13

Uwahoze ari umudepite muri Australia yahamijwe gusambanyiriza mu bwiherero umwana w’umuhungu w’imyaka 13

Uwahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Australia, Rory Amon w’imyaka 37, yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 13 mu bwiherer, nyuma yo kumumenyera ku rubuga rwa internet rucaho iby’urukozasoni.

Uyu munyapolitiki yahamijwe ibi byaha kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’urubanza rwabereye mu Rukiko Rukuru. Yahamijwe icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’umwana uri hagati y’imyaka 10 na 14, ndetse no kumukorera ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Urukiko rwamenye ko Amon yamenyanye n’uyu mwana binyuze ku rubuga rwa internet rucaho urukozasoni, nyuma bombi bagahana amafoto agaragaza ubwambure. Baje kumvikana guhura mu mwaka wa 2017, bahurira muri parikingi yo munsi y’inyubako uyu mwana yabagamo.

Amon yavuze ko yatekerezaga ko uwo mwana afite imyaka 17, nubwo mu by’ukuri yari afite imyaka 13.

Ibyabaye byamenyekanye nyuma y’uko uyu mwana abibwiye umwarimu we, bigatuma hakorwa iperereza na Polisi.

Igihe Amon yatangiraga kuvugana n’uyu mwana, yakoraga mu biro by’umudepite uhagarariye agace ka Mackellar muri Guverinoma ya Australia, Jason Falinski.

Nyuma yaho, Amon yabaye umudepite uhagarariye agace ka Pittwater muri Leta ya New South Wales, nyuma yo gukora manda ebyiri mu Nama Njyanama ya Northern Beaches.

Muri 2023, yirukanywe mu ishyaka Liberal Party ndetse aregura ku mirimo ye nyuma yuko hagiye hanze amakuru y’ibyaha aregwa bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Icyemezo cyo kuri uyu wa Gatanu ni inshuro ya kabiri Amon aburanishwa n’Urukiko Rukuru kuri ibi byaha. Mu rubanza rwa mbere, rwabaye muri Werurwe, inteko y’abacamanza yamuhamije ko nta cyaha yakoze kuri dosiye umunani zamuregaga zijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Gusa iyo nteko ntiyashoboye kumvikana ku byaha bibiri yaje guhamwa na byo mu rubanza rwabaye ku wa Gatanu. Ibyaha byose byari bifitanye isano n’umwana umwe w’imyaka 13.

Mu rubanza rwa mbere, urukiko rwumvise ko Amon n’uyu mwana bahuriye ku rubuga rwo kuri internet ruhuza abagabo bashaka gukundana cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina.

Amon yahakanye ibyaha byose aregwa. Nubwo atigeze ahakana ko habayeho ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina, yavuze ko yari yizeye ko uwo mwana afite imyaka irenga 16 kandi ko atari azi ko akiri muto.

Kugeza ubu, Amon yemerewe kuba hanze by’agateganyo, mu gihe ategereje guhabwa igihano ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Yabaye umudepite wa gatatu wahoze ahagarariye Leta ya New South Wales uhamijwe ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu myaka ya vuba.

Muri 2025, uwahoze ari Minisitiri Gareth Ward yakatiwe igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera abasore babiri. Muri abo yahohoteye harimo umukozi wo mu biro bya politiki wari wasinze nyuma y’igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Muri 2023 kandi Milton Orkopoulos yahamijwe icyaha cyo guhohotera abahungu b’ingimbi mu gihe yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya New South Wales ahagarariye ishyaka Labor.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twelve =