Tuesday, September 10, 2024

Uwakiniye amakipe y’ubukombe mu Rwanda yatangaje icyemezo gitunguranye yafashe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Myugariro Rwigema Yves wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, yatangaje ko asezeye burundu gukina ruhago ku myaka 27 gusa y’amavuko.

Uyu musore watangiriye umupira w’amaguru mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, yarivuyemo yerekeza ku Mugabane w’u Burayi muri Espagne ajyanye na bagenzi be Nkinzingabo Fiston ndetse na Neza Anderson, bose bari bagiye kwiga umupira mu irerero rya FC Valencia.

Nyuma y’umwaka umwe, bagarutse mu Rwanda mu buryo butavuzweho rumwe, aho byavugwaga ko bagaruwe mu Gihugu kandi bari bamaze kubona amakipe abarambagiza.

Bivugwa ko bose ibi byabagize ingaruka mu rugendo rwa ruhago yabo, kuko amahirwe babonaga imbere yabo yabaciye mu myanya y’intoki.

Ubwo aba basore bagarukaga mu Rwanda, Rwigema Yves yahise asubira muri APR FC, na yo ntiyitindamo kuko yahise yerecyeza muri Rayon Sports yatwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro ubwo yatozwaga na Masudi Djuma.

Rwigema Yves yavuye muri Rayon yerekeza muri Miiloplast ndetse akaba yaranakiniye Marines FC na Gicumbi FC yaherukagamo.

Uyu musore utari ufite ikipe, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 12 awukina.

Yakiniye ikipe ya APR FC
Na Rayon Sports yarayikiniye

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts