Uwakurikiye Tshisekedi mu matora yongeye kumwikoma kubera ibyamubayeho ageze mu ndege ye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki akaba n’umuherwe Moïse Katumbi uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na we wakurikiye Tshisekedi mu majwi, yongeye kwikoma Perezida amushinja kumubuza kwerecyeza muri Côte d’Ivoire.

Moïse Katumbi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko Indege ye yabujijwe gufata ikirere.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Indege yanjye bwite yabujijwe gufata ikirere, nk’uko bisanzwe bikorwa na Perezida ubwo nari nje guhaguruka nerecyeza muri Côte d’Ivoire mu gusoza CAN 2023.”

Moïse Katumbi ubwo yari ageze mu ndege yabujijwe ko ihaguruka

Moïse Katumbi wakurikiye Felix Tshisekedi mu majwi y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’umwaka ushize, agira amajwi 15%, mu gihe Tshisekedi yagize 73%, ni umwe mu bakunze kugaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bubangama.

Si rimwe cyangwa kabiri, Moïse Katumbi abujijwe kwerecyeza hanze, kuko no mu kwezi k’Ukuboza 2022, na bwo indege ye yagombaga kujya kumufata ngo imwerecyeza muri Qatar kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, yabujijwe kujyayo.

Ubwo amatora y’Umukuru w’igihugu yari arangiye, hanamaze gutangazwa amajwi, Moïse Katumbi n’ishyaka rye, bavugaga ko ari we watsinze amatora, ndetse icyo gihe avuga ko abashaka kumuhuguza intsinzi ye, baza guhura n’akaga.

Ibi byatumye mu ntangiro z’ukwezi gushize, uyu munyapolitiki agoterwa iwe mu rugo ruherereye ahitwa Kashobwe, ubwo igisirikare n’igipolisi cyazanaga intwaro za rutura, bakabuza uyu mugabo gusohoka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru