Ishimwe Sandra wamamaye mu gukina filimi nyarwanda byumwihariko mu yitwa City Maid yakinagamo yitwa Nadia, yatangaje ko yigeze gukundana n’umusoe banaganira ku by’ubukwe ariko agatahura ko yamubeshyaga.
Uyu mukobwa udaheruka kugaragara muri filimi, dore ko kuva yasezera muri iyi y’uruhererekane yitwa City Maid muri 2023 nta yindi arongera kugaragaramo.
Gusa avuga ko yakomeje kuba hafi y’uru ruganda, kandi ko hari indi filimi agiye kongera kugaragaramo yamaze no gukorwa ariko itarajya hanze, ikazasohoka vuba.
Uyu mukobwa wamenyekanye muri City Maid aho yakinaga afite umusore bakundana, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Chita Magic, abajijwe niba atajya akumbura inkuru z’urukundo nk’urwo yakinaga, yasubije ati “Urukungo se ko umuntu aruhoramo, ntabwo warukumburira kuri screen gusa.”
Sandra avuga ko kimwe n’abandi bakobwa bose, na we yanyuze mu bigeragezo bikunze kwibasira abakobwa, byo kubeshywa urukundo no gushakwa, ku buryo hari n’umusore wamubwiraga ko bazakorana ubukwe ariko akaza gutahura ko yamubeshyaga.
Avuga ko uwamubwiraga ko bagiye gukorana ubukwe, na we yabonaga ibimenyetso ko butazataha. Ati “Umuntu ukubeshya ntabwo ushobora kumuyoberwa.”
Gusa avuga ko icyo gihe na we yumvaga atarageze igihe cyo gukora iki gikorwa cyo gushyingiranwa n’umuntu bakazabana akaramata.
Ati “Nanjye ntabwo nari ndi muri position yo kumva ko ubwo bukwe bushobora kubaho, numvaga nyine ari ibintu […] ariko umuntu ukubeshya ntabwo ushobora kumuyoberwa, ajya kugera ku kinyoma cy’ubukwe yarakubeshye ibintu byinshi.”
Sandra avuga ko ari we wafashe icyemezo cyo kubihagarika kuko na we yabonaga ubwo bukwe butazabaho ariko mbere yabonaga bishoboka kubera urukundo. Ati “Njya nicara ngashima Imana, nkavuga nti ‘Mana urandinda’.”
RADIOTV10











