Sunday, July 26, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

Umuhanzi Bruce Melodie, nyuma yo gutaramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakamwereka urukundo rwinshi, yabasezeranyije ko mu gihe cya vuba azasubira i Burayi mu bitaramo byinshi.

Ni nyuma y’igitaramo Bruce Melodie yakoreye i Bruxelles mu Bubiligi mu mpera z’icyumweru gishize mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026, cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abiganjemo Abanyarwanda banagaragarije uyu muhanzi ko bamwishimiye

Nyuma y’iki gitaramo, Bruce Melodie yashimiye abitabiriye iki gitaramo bamwakiranye ubwuzu, bakagaragaza ko bari banyotewe n’uko abataramira.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere, Bruce Melodie yagize ati “I Bruxelles, mwampaye ibihe bitazigabirana. Nzagaruka vuba i Burayi mu bitaramo byinshi.”

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yanagihuriyemo n’umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi uri mu bagezweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bahanzi bo mu Bihugu by’ibituranyi bataramiye abakunzi babo i Burayi, basanzwe banafitanye indirimbo bise ‘Embeera Zo’ imaze imyaka irindwi igiye hanze.

Bruce Melodie yagaragarijwe urukundo

Umuhanzikazi Sheebah na we yashimishije abitabiriye iki gitaramo

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 7 =