Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije icyaha uwaregwaga kwica atemesheje umuhoro umukecuru w’imyaka 82 wo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, wanemereye Urukiko ko yakoze icyaha akavuga ko yamuhoye kuba yaramurogeye abe, yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza rwaregewe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma.
Iki cyaha cyaregwaga Bavugayabo Vestine, cyabaye mu mpera z’umwaka ushize tariki 23 Ukuboza 2024, aho uyu waregwaga yasanze nyakwigendera mu murima aho yari atuye, akamwiciramo amutemesheje umuhoro.
Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kamasaro mu Kagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, aho uyu mukecuru yari atuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko “uregwa yaburanye yemera icyaha, agasobanura ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 yasanze nyakwigendera mu murima ahagana saa 07h30 za mu gitondo aho yari atuye mu Mudugudu wa Kamasaro, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe akamutema akoresheje umuhoro.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko yamuhoye ko yaroze ababyeyi be ndetse n’umwana wa musaza we bagapfa none na we akaba yarihoreye.”
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza, nyuma yo kumva imiburanire n’impande zombi (uregwa n’Ubushinjacyaha) rwahanishije Bavugayabo Vestine igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10