Uwari inkoramutima ya Tshisekedi washinjwaga kumwubahuka yakatiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund wigeze kuba Perezida w’ Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, wari wanatangaje ko bazahangana mu matora, washinjwaga ibyaha birimo gutuka Perezida, yakatiwe gufungwa imyaka irindwi.

Jean-Marc Kabund wabaye n’Umudepite, yari asanzwe afunze kuva mu kwezi kwa 8 k’umwaka ushize, ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa kunenga Perezida Félix Tshisekedi na Guverinoma ye.

Izindi Nkuru

Radio Okapi yatangaje ko ibyo birego bishingiye ku byo Kabund yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa 7 kw’umwaka ushize.

Kabund yahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yahoze ari n’inshuti ya hafi ya Perezida Tshisekedi, kugeza ubwo bashwanaga mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Yaje gushinga ishyaka yise Alliance Pour le Changement, yanateganyaga kwifashisha mu kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka.

Ni icyemezo kidashobora kujuririrwa kuko cyafashwe n’Urukiko rusesa imanza, kandi umwanzuro warwo akab ari wo wa nyuma kandi utajuririrwa.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru