Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari ugiye kwiyahurira ku Nkundamahoro yasanganywe ibaruwa asabamo Perezida kuzamushyira mu Ntwari

radiotv10by radiotv10
22/12/2021
in MU RWANDA
0
Uwari ugiye kwiyahurira ku Nkundamahoro yasanganywe ibaruwa asabamo Perezida kuzamushyira mu Ntwari
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, umusore yafatiwe ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iri i Nyabugogo ashaka kwiyahura aho yasanganywe n’ibaruwa avugamo ko uyu mwanzuro waturutse ku kuba yarimwe amahirwe yo kujya mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 21 asanzwe ari uwo mu Karere ka Rulindo, ari na ho yaturutse aje kwiyahurira kuri iyi nyubako imaze imaze kwiyahuriraho abantu bagera muri bane bakahasiga ubuzima.

Ubwo yari agiye kwiyahura, abashinzwe umutekano kuri iyi nyubako yo ku Nkundamahoro, yasanganywe ibaruwa yandikishije intoki agaragaza icyari kimuteye gufata uyu mwanzuro ugayitse.

Muri iyi baruwa igoranye kuyisoma kubera umukono utoroshye, bigaragara ko yanditswe tariki 20 Ukuboza 2021, atangira agira ati “Nanditse uru rupapuro ngirango menyeshe Perezida Paul Kagame ko nakunze ingabo z’u Rwanda RDF ariko nkaba narabuze amahirwe yo kwinjiramo.”

Akomeza avuga ko ikimuteye gufata iki cyemezo ari uko yimwe amahirwe yo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Akomeza agira ati “Ndasaba Perezida Paul Kagame ko umurambo wanjye azawushyire mu ntwari nkaba nabiharaniye mpisemo gufata umwanzuro.”

IBARUWA YANDITSE

Niyonshuti Rwamo Emile uyobora iri soko ry’Inkundamahoro, yatangaje ko camera zabonye uyu musore bigatuma abashinzwe umutekano hariya bahita bihutira kujya kumufata ngo bamubuze kwiyambura ubuzima.

Ati “Bamusanganye ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.”

Uyu muyobozi wa Inkundamahoro kandi avuga ko bahise bamushyirikiriza Polisi na ho agezeyo yongera kubishimangira ko umugambi we wo kwiyambura ubuzima awukomeje kuko icyamuteye kuwufata kigihari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + six =

Previous Post

Perezida Kagame, Museveni, Samia Suluhu bari mu nama idasanzwe ya EAC iyobowe na Kenyatta

Next Post

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.