Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, umusore yafatiwe ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iri i Nyabugogo ashaka kwiyahura aho yasanganywe n’ibaruwa avugamo ko uyu mwanzuro waturutse ku kuba yarimwe amahirwe yo kujya mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 21 asanzwe ari uwo mu Karere ka Rulindo, ari na ho yaturutse aje kwiyahurira kuri iyi nyubako imaze imaze kwiyahuriraho abantu bagera muri bane bakahasiga ubuzima.
Ubwo yari agiye kwiyahura, abashinzwe umutekano kuri iyi nyubako yo ku Nkundamahoro, yasanganywe ibaruwa yandikishije intoki agaragaza icyari kimuteye gufata uyu mwanzuro ugayitse.
Muri iyi baruwa igoranye kuyisoma kubera umukono utoroshye, bigaragara ko yanditswe tariki 20 Ukuboza 2021, atangira agira ati “Nanditse uru rupapuro ngirango menyeshe Perezida Paul Kagame ko nakunze ingabo z’u Rwanda RDF ariko nkaba narabuze amahirwe yo kwinjiramo.”
Akomeza avuga ko ikimuteye gufata iki cyemezo ari uko yimwe amahirwe yo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.
Akomeza agira ati “Ndasaba Perezida Paul Kagame ko umurambo wanjye azawushyire mu ntwari nkaba nabiharaniye mpisemo gufata umwanzuro.”
IBARUWA YANDITSE
Niyonshuti Rwamo Emile uyobora iri soko ry’Inkundamahoro, yatangaje ko camera zabonye uyu musore bigatuma abashinzwe umutekano hariya bahita bihutira kujya kumufata ngo bamubuze kwiyambura ubuzima.
Ati “Bamusanganye ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.”
Uyu muyobozi wa Inkundamahoro kandi avuga ko bahise bamushyirikiriza Polisi na ho agezeyo yongera kubishimangira ko umugambi we wo kwiyambura ubuzima awukomeje kuko icyamuteye kuwufata kigihari.
RADIOTV10