Uwari umaze imyaka 10 ayobora urwego rumwe rukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prof. Kalisa Mbanda wari umaze imyaka 10 ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana azize uburwayi atari amaranye iminsi.

Kalisa Mbanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 aho yari yagiye kwivuriza kuri uyu munsi yanitabiyeho Imana.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko Mbanda yari yagiye kwivuriza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe avuye mu mirimo isanzwe itari y’akazi ka Leta, akaza kwitaba Imana.

Prof Kalisa Mbanda wari warasoje manda ye ya kabiri mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022, yari atarasimburwa ndetse yari agikomeza kujya mu kazi, ku buryo no mu minsi ibiri ibanziriza uwo yitabiyeho Imana, yari yagiyeyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yavuze ko Prof. Kalisa Mbanda yagiye kuri uyu mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri 2012, akaza kurangiza manda y’imyaka itanu akongerwa indi itanu ari na yo yasoje mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira.

Ati “Ariko mu byukuri no kuva n’icyo gihe no kugeza n’ejobundi hashize twarimo tuvugana dukorana, kuko nubundi nta wundi Perezida wari wakamusimbura, yakomeje gukora, twakomeje gukorana.”

Charles Munyaneza avuga ko muri izi manda ebyiri za Kalisa Mbanda, iyi komisiyo yagize ibikorwa byinshi birimo amatora anyuranye yaba ay’inzego z’ibanze, aya Perezida wa Repubulika, ay’Abadepite ndetse n’ay’Abasenateri, kandi ko yaranzwe n’imbaraga nyinshi muri ibi bikorwa byose.

Ati “Tubuze umuyobozi mwiza, umusaza wakundaga akazi, nubwo yagaragaraga ko yari akuze ariko yari akomeye. Yakoranaga akazi ke umurava, yirirwaga mu biro akenshi agataha anatinze cyane, cyane cyane iyo twabaga turi mu bihe by’amatora nko mu kwakira kandidatire mu kuzisuzuma, mu gihe dutegereje gutangaza amajwi abantu bose barabibonaga ku mateleviziyo. Yari umusaza w’umuyobozi mwiza w’umuhanga.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko uretse kuba abakozi n’abayobozi ba Komisiyo bashenguwe n’urupfu rwa Mbanda, ariko hari na byinshi bamwigiyeho bizababera akabando mu mirimo yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru