Uwari umaze ukwezi ahigishwa uruhindu akekwaho kwica nyirabuja yafashwe ahishura amakuru mashya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga akazi ko mu rugo wo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Rugango, wari umaze ukwezi ashakishwa, yafashwe, ahita avuga ko hari abandi bafatanyije muri ubu bwicanyi.

Uyu witwa Dusabimana Emmanuel, akekwaho kwica Mukarugomwa Joséphine yakoreraga akazi ko mu Rugo wari utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, agahita atoroka.

Izindi Nkuru

Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07 Mata 2023, bwamenyekanye ubwo umusaza wabanaga na nyakwigendera yatahaga, yagera mu rugo agakomanga ariko akabura umukinguriria, agahita yiyambaza abaturanyi baje kakica urugi, bagasanga nyakwigendera yapfuye.

Dusabimana Emmanuel ukekwaho kumwica, icyo gihe yabuze kuko yahise atoroka, ndetse inzego zishinzwe iperereza zikaba zarahise zitangira kumushakisha.

Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, umusibo ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2023.

Amakuru avuga ko akimara gufatwa, yavuze ko ari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko ko hari abandi bafatanyije, ndetse ko n’ibihumbi 260 Frw bahise batwara nyakwigendera, we yatwayemo ibihumbi 60 Frw.

Hari abandi bagabo babiri kandi bahise bafatwa nyuma yuko iperereza rigaragaje ko bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Gasasira François Regis uyobora Umurenge wa Kabagari, yemeje ko uyu musore yamaze gufatwa na RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kabagari.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Innocent Nshimiyimana says:

    Ubugome buragwiriye pe

Leave a Reply to Innocent Nshimiyimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru