Nkuranga Alphonse wari umuyobozi w’ishami rishinswe amasoko muri RADIOTV10, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yanigeze kubera Visi Perezida wa kabiri muri Komite Nyobozi yaryo.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bwatangaje inkuru y’izi nshingano za Nkuranga Alphonse, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.
Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwagize buti “Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryagiranye amasezerano y’akazi na Bwana Nkuranga Alphonse nk’umuyobozi nshingwabikorwa wa FERWACY ufite mu nshingano guhuza ibikorwa n’imirimo bya buri munsi by’iri shyirahamwe.”
Nkuranga si mushya muri iri shyirahamwe ry’umukino w’Amagare kuko yigeze kuba Visi Perezida wa Kabiri w’iri shyirahamwe.
Ni umwanya yatorewe mu matora yabaye mu kwezi k’Ukuboza 2019 ubwo hatorwaga Komite Nyobozi yo gusimbura iyari imaze kwegura yari iyobowe na Aimable Bayingana.
Izi nshingano yasoje muri Kamena uyu mwaka wa 2022, yazibangikanyaga no kuba yari Umukozi wa RADIOTV10 aho yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe amasoko muri iki kigo kiri mu bya mbere by’itangazamakuru mu Rwanda.
Nkuranga Alphonse, wari umaze imyaka itandatu kuri aka kazi, aherutse gusezera ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’abakozi bacyo.
Ubuyobozi ndetse n’abakozi ba RADIOTV10 bashimira uyu mugabo ku musanzu yatanze mu gufasha iki kigo kugera ku ntego zacyo mu gihe cyose yagikoreye.
Mu butumwa busezera kuri iki kigo n’abakozi bacyo, Nkuranga Alphonse yanditse kuri Twitter agira ati “Mwarakoze ku cyizere n’amahirwe mwampaye yo gukorera ikigo cy’indashyikirwa mu gihe cy’imyaka itandatu. Nize byinshi kandi nakoze ibyo nari nshoboye nk’ikiremwamuntu.”
Muri ubu butumwa bwe, Nkuranga yasoje ashimira abashinze iki kigo, ubuyobozi bwacyo ndetse n’inshuti bamufashije kuzuza inshingano ze, asoza agira ati “Ni igihe cy’inzira nshya.”
RADIOTV10