• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwayobora Gereza ya Mageragere wakatiwe imyaka 5 yagarutse mu rukiko arusaba ikintu gikomeye

radiotv10by radiotv10
22/02/2022
in MU RWANDA
0
Uwayobora Gereza ya Mageragere wakatiwe imyaka 5 yagarutse mu rukiko arusaba ikintu gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

CSP Kayumba Innocent wahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw, akajurira, yavuze ko ibyo aregwa ari amagambo kandi ko Urukiko rudakwiye guha agaciro amagambo ngo rumuhamye icyaha.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2022 ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiraga kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric bajuririye ibihano bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Aba bombi bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’amafaranga yibwe umunyamahanga witwa Kassem Ayman Mohamed, aho bashinjwa kuba barayishimishijemo bakaguramo ibintu bihenze bifashishije ikoranabuhanga.

CSP Kayumba Innocent ubwo yahabwaga ijambo ngo asobanure ubujurire bwe, yavuze ko nta ruhare yagize mu kwiba uyu munyamahanga, asaba urukiko kuzatesha agaciro icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, agahanagurwaho ibyaha kuko ntabyo yakoze.

Ati “nkasubizwa mu buzima busanzwe kuko ibyaha byose ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.”

Muri uru rubanza kandi hagarutswe ku mufungwa Amani Olivier wafashije aba bari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge mu kwinjira mu ikoranabuhanga ubundi bakiba ariya mafaranga.

Uyu Amani usanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga akaba anafungiwe ibyaha bifitanye isano na ryo, yemereye urukiko ko ari we wafashije aba bayobozi ariko ko bari babimuhatiye.

CSP Kayumba yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyaha yahamijwe byakozwe n’uyu Amani aho kuba ari we. Ati “nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.”

Me Ngirinshuti Jean Bosco wunganira CSP Kayumba, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko kidashingiye ku bimenyetso byatanzwe.

SP Eric Ntakirutima wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije, yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba, na we asaba Urukiko bajuririye kumuhanaguraho ibyaha.

Ubushinjacyaha butavuze byinshi, bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho ibihano byafashwe n’urw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ibimenyetso byose byagaragajwe bifite ishingiro ko abaregwa bakoze ibyaha bahamijwe.

Urubanza rw’ubujurire rw’aba bahoze ari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge, rwahise rupfundikirwa, Urukiko rukazasoma umwanzuro warwo tariki 18 Werurwe 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Urupfu rw’Umunyamerikakazi wamamaye mu irushanwa ryo kuririmba wazize Kanseri rwashenguye benshi

Next Post

Ukeneye Banderole, Banners,…? Igisubizo ni Techno Market yarimbishije Tour du Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ukeneye Banderole, Banners,…? Igisubizo ni Techno Market yarimbishije Tour du Rwanda

Ukeneye Banderole, Banners,…? Igisubizo ni Techno Market yarimbishije Tour du Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.