Uwendaga guhabwa ububikira watorotse ikigo i Ngoma wari wabuze yishyikirije RIB i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa Ububikira mu kigo cyabo cyo mu Karere ka Ngoma wari uherutse kubura bivugwa ko yatorotse, yabonetse nyuma yo kwishyikiriza RIB ya Kigali.

Inkuru y’ibura ryo uyu mukobwa Furaha Florence Drava yanditswe na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, aho inzego z’ibanze zavugaga ko uyu mubikira yabuze tariki 08 Gicurasi.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukobwa yamaze kuboneka nyuma yo kwishyikiriza uru rwego mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali ni ho ari, turi kubikurikirana.”

Mushimiyimana Beatha, Umuyobozi w’ikigo cy’ababikira cyabagamo uyu mukobwa, yavuze ko aya makuru yo kuboneka k’uriya mukobwa, bayamenye ariko ko bataramenya ibigomba gukurikira.

Uyu muyobozi utifuje kuvuga byinshi, yatangaje ko bamaranye iminsi impungenge yo kubura uyu mukobwa wendaga guhabwa ububikira.

Furaha Florence Drava wabuze

Yari yasize yanditse ibaruwa ikomeye

Ibaruwa yageze kuri RADIOTV10, yanagaragaye mu nkuru twatambukije kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko yanditswe n’uyu mukobwa Furaha Florence Drava asezera kuri bagenzi be, abamenyesha ko yafashe icyemezo cyo kudakomezanya na bo.

Iyi baruwa bigaragara ko yanditswe tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Furaha Florence Drava yiseguye kuri bagenzi ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, wari yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, yari yavuze ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa bari bamuhawe n’ababyeyi be kandi akaba adafite telefone.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru