Umuturage wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi wigeze gufungwa akabanza kubura, n’ubu akomeje gufungwa, nyamara abaturage baramutangiye ubuhamya ko ubujura bwamufungishije atajya abukora.
Uyu muturage wo mu Kagari ka Gatsiro, yafunganywe na mugenzi we umwe nyuma y’uko havuzwe amakuru ko hari mudasobwa 21 zibwe ku kigo cy’ishuri kiri mu Murenge wa Nkanka.
Nyuma go gufatwa, abo mu muryango we babwiye RADIOTV10 ko bamubuze ahantu hose bakekaga ko yaba afungiye, gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi aza guhumuriza umuryango agira ati “abo baturage babwire bashire impumu umuntu wabo ari kuri APEDUC.”
Aha kuri APEDUC mu Murenge wa Gihundwe, hasanzwe hanyura by’igihe gito abajya mu igororamuco, gusa bo mu muryango w’uyu muturage babanje kujyayo baramubura.
Mu nteko y’abaturage b’Akagari ka Gatsiro, bahamije ko Nyabyenda Alphonse wari usanzwe acuruza ibirayi byokeje atiba ndetse bakora inyandiko yagombaga kujya aho ari kugororerwa inasinywaho n’Akagari ariko ntibyagira icyo bitanga.
Umubyeyi we witwa Nyirangayaboshya Daphrose agira ati “Abaturage barabyemeje ko uwo mwana atiba, narujyanye aho afungiye banga kumufungura bavuga ko ngo yibye kandi abaturage bavuze ko ari umwere.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo. Yagize ati “Reka nkurikirane, simbona impamvu yo kurenganya umuturage”.
INKURU MU MASHUSHO
Je de Dieun NDAYISABA
RADIOTV10