Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwigeze gufungwa akabanza kubura n’ubu abaturage baramutangira ubuhamya

radiotv10by radiotv10
09/02/2024
in MU RWANDA
0
Uwigeze gufungwa akabanza kubura n’ubu abaturage baramutangira ubuhamya
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi wigeze gufungwa akabanza kubura, n’ubu akomeje gufungwa, nyamara abaturage baramutangiye ubuhamya ko ubujura bwamufungishije atajya abukora.

Uyu muturage wo mu Kagari ka Gatsiro, yafunganywe na mugenzi we umwe nyuma y’uko havuzwe amakuru ko hari mudasobwa 21 zibwe ku kigo cy’ishuri kiri mu Murenge wa Nkanka.

Nyuma go gufatwa, abo mu muryango we babwiye RADIOTV10 ko bamubuze ahantu hose bakekaga ko yaba afungiye, gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi aza guhumuriza umuryango agira ati “abo baturage babwire bashire impumu umuntu wabo ari kuri APEDUC.”

Aha kuri APEDUC mu Murenge wa Gihundwe, hasanzwe hanyura by’igihe gito abajya mu igororamuco, gusa bo mu muryango w’uyu muturage babanje kujyayo baramubura.

Mu nteko y’abaturage b’Akagari ka Gatsiro, bahamije ko Nyabyenda Alphonse wari usanzwe acuruza ibirayi byokeje atiba ndetse bakora inyandiko yagombaga kujya aho ari kugororerwa inasinywaho n’Akagari ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umubyeyi we witwa Nyirangayaboshya Daphrose agira ati “Abaturage barabyemeje ko uwo mwana atiba, narujyanye aho afungiye banga kumufungura bavuga ko ngo yibye kandi abaturage bavuze ko ari umwere.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie yabwiye RADIOTV10 ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo. Yagize ati “Reka nkurikirane, simbona impamvu yo kurenganya umuturage”.

INKURU MU MASHUSHO

Je de Dieun NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 4 =

Previous Post

Menya ibikorwa byatumye Ingengo y’Imari yiyongeraho Miliyari 85Frw birimo ibihanzwe amaso na benshi

Next Post

Abantu 42 bahunganga intambara mu Gihugu cyabo bahuye n’ibyago biruta ibyo bahungaga

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu 42 bahunganga intambara mu Gihugu cyabo bahuye n’ibyago biruta ibyo bahungaga

Abantu 42 bahunganga intambara mu Gihugu cyabo bahuye n’ibyago biruta ibyo bahungaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.