Uwitabiriye TdRwanda22 avuga ko ubwiza bw’u Rwanda buhabanye na Hotel yacumbitsemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’amagare wabigize umwuga Louis Bendixen ukinira Team Coop uherutse muri Tour du Rwanda 2022, yavuze ko yakunze u Rwanda kubera ubwiza bwarwo ariko ko serivisi za hoteli yacumbitsemo zatumye ayihurwa ku buryo n’iyo yagaruka atayisubiramo.

Louis Bendixen atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB, gifatiye ibihano Hoteli ya Hilltop yo mu Mujyi wa Kigali na Country Club kubera gutanga serivisi zitanoze mu bihe bya Tour du Rwanda 2022.

Izindi Nkuru

RDB yanihanangirije ibi bigo by’ubucuruzi, yabiciye amande y’ibihumbi 300 Frw kuri buri kimwe.

Itangazo rya DDB ryavugaga iby’ibi bihano, ryagiraga riti “RDB iributsa abari mu bikorwa by’Ubukerarugendo no kwakira abantu ko bafite inshingano zo gutanga serivisi zinoze ku bakiliya.”

Louis Bendixen ukinira Team Coop wari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda 2022, yagendeye kuri iri tangazo rya RDB, avuga ko hotel yacumbitse icyumweru cyose ifite abakozi bagira urugwiro ariko ikagira imicungire mibi cyane ndetse n’isuku nke.

Ati “Wakwifuza kigaruka mu Gihugu gitangaje nk’u Rwanda ariko atari muri iyi Hoteli.”

Ubu butumwa bwa Louis Bendixen yabushyizeho asubiza ubwa RDB butangaza ibihano kuri Hoteli ya Hilltop na Country Club, bwakurikiye ubundi yari yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022.

Ubutumwa yabanje gushyira kuri Twitter, yari yagaragaje ko yishimiye u Rwanda n’irushanwa rya Tour du Rwanda ku buryo yumva yabyandikamo igitabo.

Ati “Biratangaje kandi biragoye! Twishimiye uko ryarangiye no kubasha kurisoza! Kubona abaturage ibihumbi bari ku mihanda byahaga ibyishimo buri wese! Warakoze Rwanda.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru