Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwo mu Nteko ya Congo yarahiye ko batazitabira inama izabera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/10/2022
in MU RWANDA
0
Uwo mu Nteko ya Congo yarahiye ko batazitabira inama izabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu Bashingamategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko abagize iyi nteko batazitabira Inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU/ Inter-Parliamentary Union) izabera mu Rwanda muri uku kwezi.

Iyi Nama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi, izabera i Kigali mu cyumweru gitaha kuva tariki 11 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2022.

Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko nta bashingamategeko ba Congo bazaza mu Rwanda ngo kubera ko rwabaniye nabi Igihugu cyabo.

Uyu mushingamategeko yavuze ko kuba batazaza mu Rwanda, bashingira ku kuba iki Gihugu cy’igituranyi gifasha umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye Umujyi wa Bunaga.

Ni ibirego bitari bishya mu mvugo z’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko u Rwanda rwo rukaba rwarakunze kubihakana ndetse n’uyu mutwe rushinjwa gufasha na wo ukaba waravuze ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda.

Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Bunagana ubu iragenzurwa n’inyeshyamba za M23, zifashwa n’u Rwanda. Nkatwe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo tukaba n’abanyamuryango ba IPU, turifuza kubamenyesha ko tutazitabira Inteko y’ 145 izabera i Kigali muri uku kwezi k’Ukwakira.”


Amb.Francine MUYUMBA NKANGA yavuze ko batazaza mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + four =

Previous Post

Perezida William Ruto yagiye ku Nteko atunguranye asangira n’Abadepite ifunguro ry’amanywa

Next Post

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi wungirije wa RDB kubera ibidakwiye yakomeje kugaragaza

Related Posts

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

by radiotv10
16/06/2025
0

Ikindi cyiciro cy’Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w'Ubukungu n'Iterambere rya Afurika y'Amajyepfo (SADC) zari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

by radiotv10
16/06/2025
0

Another group of troops from the Southern African Development Community (SADC), who had been on a mission in the Democratic...

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

by radiotv10
16/06/2025
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ushinjwa n’abaturage ko abakubita inkoni akanabafungira mu...

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

by radiotv10
16/06/2025
0

Kigali is a vibrant capital city of Rwanda, it is mostly known for its cleanliness, safety, growing cultural and social...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha
MU RWANDA

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

by radiotv10
16/06/2025
0

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

16/06/2025
Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

16/06/2025
Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

16/06/2025
Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

16/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

16/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi wungirije wa RDB kubera ibidakwiye yakomeje kugaragaza

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi wungirije wa RDB kubera ibidakwiye yakomeje kugaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Amakuru mashya: Abandi basirikare ba SADC bari mu butumwa muri DRCongo bongeye kunyuzwa mu Rwanda bataha

More SADC troops returning from mission in DRC pass through Rwanda

Hafashwe icyemezo kuri Gitifu utungwa agatoki n’abaturage ko barambiwe inkoni ze no kubafungira mu bwiherero

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.