Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwo muri Guverinoma ya Uganda ukundana n’umuhanzi yahishuye uko binjiye mu rukundo

radiotv10by radiotv10
15/03/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uwo muri Guverinoma ya Uganda ukundana n’umuhanzi yahishuye uko binjiye mu rukundo
Share on FacebookShare on Twitter

Phiona Nyamutoro, umwe mu bagize Guverinoma ya Uganda, akaba n’umukunzi wa Eddy Kenzo, yahishuye uko we n’uyu muhanzi bisanze mu rukundo, n’amayeri yakoresheje, akabanza kumusaba kubonana kugira ngo amugaragarize umushinga afite, agahita amusaba ko bazabana.

Phiona Nyamutoro asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Uganda ushinzwe Ingufu n’iterambere ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro, inshingano yahawe muri Werurwe umwaka ushize wa 2024.

Mbere yaho, Phiona Nyamutoro yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, aho yari Umudepite uhagarariye Urubyiruko.

Ubwo yajyaga kurahirira inshingano zo kwinjira muri Guverinoma ya Uganda, Phiona Nyamutoro yaherekejwe na Eddy Kenzo, ibintu byashimangiye amakuru yari amaze igihe avugwa ko bari mu rukundo, ndetse nyuma buri umwe yaje kwerekana undi mu muryango we, banakora imihango gakondo, ndetse ubu bakaba babana.

Mu kiganiro Phiona Nyamutoro yagiranye na Radio yo muri Uganda yitwa Next Radio, yavuze ko iby’urukundo rwe na Eddy byihuse. Ati “Ntabwo nzi ukuntu yamenye, n’uburyo yabigenje.”

Yavuze ko Eddy Kenzo ari we wamusabye ko bahura, ubwo yamubwira ko ashaka ko baganira ku mishinga ibyara inyungu. Ati “Yavugaga ko afite umushinga. Niyumvishaga ko ari umushinga ubyara inyungu.”

Uyu munyapolitiki icyo gihe wari ukiri Umudepite, avuga ko yumvaga ari umushinga azageza kuri bagenzi be mu Nteko Ishinga Amategeko, agatangira na we gukora ubushakashatsi ngo amenye uwo mushinga n’ibiwerecyeyeho kugira ngo ajye guhura na Eddy Kenzo afite ibyo azi ku buhanzi.

Avuga ko icyo gihe aho bahuriye, Eddy Kenzo yahise amubwira ko umushinga afite ari uwo abona ko wamuhesha umugisha. Ati “Yaravuze ati ‘ndashaka kugerageza amahirwe kuko hari icyo nshaka kuvuga’ ndangije ndamubwira nti ‘ngaho kivuge nyine, ufite ikihe gitekerezo?’, ahita ambwira ngo ‘ndashaka ko dushyingiranwa’.”

Uyu munyapolitiki avuga ko na we yatunguwe, ariko ko nyuma bakomeje kujya baganira bakisanga binjiye mu rugendo rw’urukundo.

Phiona na Eddy Kenzo bamaze kwerekanwa mu miryango ya bombi

Eddy Kenzo yari yaherekeje Minisitiri mushya mu irahira rye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 1 =

Previous Post

Umunyamakuru uri mu bagezweho mu Rwanda yahishuye uko yinjiye mu mwuga

Next Post

Umugaba Mukugu wa RDF Gen.Muganga yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukugu wa RDF Gen.Muganga yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Umugaba Mukugu wa RDF Gen.Muganga yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.