Friday, July 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwo umugabo we yatanye abana batanu mu buzima bugoye aratabaza

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in MU RWANDA
0
Uwo umugabo we yatanye abana batanu mu buzima bugoye aratabaza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana baturanye n’umubyeyi watawe n’umugabo we akamusigira ubana batanu babana mu nzu y’icyumba kimwe itanafite ubwiherero, barasaba ko Leta yagira icyo imufasha.

Uyu mubyeyi witwa Twizere Josiane, utuye mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya, avuga umugabo basezeranye byemewe n’amategeko yamutanye abana batanu kubera amakimbirane bakunze kugirana.

Inzu y’icyumba kimwe abamo na yo yubakiwe n’abaturanyi, yabuze isakaro, none we n’abana be babayeho mu buzima bubabaje.

Avuga ko hiyongeraho kuba nta bwiherero afite, kandi akaba adafite ubushobozi bwo kubwiyubakira, ndetse n’ubuyobozi yiyambaje ngo bumufashe bukaba bwaramuteye utwatsi bumusaba kujya kwishamo ubushobozi.

Ati “None nagerageje ubwo ndategereje ngo baze barebe. Kurya birandushya no kugirango abana bige birandushya no kubabonera imyenda kuko ntabwo wakorera 1 200 ngo nkishakemo ibyo kurya, amakaye, amakaramu ngo nshakemo n’imyenda ngo bambare.”

Avuga ko ikimushengura ari ukurarana n’abana b’abakobwa ndetse n’umuhungu w’imyaka 18, agasaba Leta kugira icyo yamufasha akabona inzu by’ibyumba bibiri.

Ati “Mfite umusore w’imyaka 18 ubwo ni ikibazo kuba agarama aha ngaha nanjye ndi hariya n’abo bakobwa bose bakaryama hamwe, ni ikibazo.”

Abaturanyi b’uyu muryango bashimangira ko akwiriye gufashwa na Leta akabonerwa aho kuba hagutse, n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Ntihabose Jean de Dieu yagize ati “Kurya kwe biramuvuna. Umugabo we bari barananiranywe yahise yigendera ashaka undi mugore hakurya i Musha.”

Uwimana Clementine na we yagize ati “Leta yakamwubakiye inzu byibura y’ibyumba nka bibiri akabona aho ashyira abana, none se ko atagiye hanze atabona imibereho y’abana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, avuga uyu muryango babanje kuwushakira aho waba wikinginze mu gihe atarubakirwa kuko na we ari ku rutonde rw’abagomba kuzubakirwa.

Uyu mubyeyi abana n’abana be batanu mu nzu y’icyumba na yo nto
Avuga ko babayeho mu buzima bubi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Ubutumwa Dr Ngirente yageneye Perezida Kagame nyuma yo gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Next Post

Ibiteye amatsiko ku Mukomando w’Umunyarwandakazi wihebeye imbunda ya ba mudahusha

Related Posts

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

by radiotv10
25/07/2025
0

Building on the success of previous years, this longstanding partnership brings football fever and live entertainment to fans across Rwanda....

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

by radiotv10
25/07/2025
0

The President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has appointed the members of the new cabinet following the appointment...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku Mukomando w’Umunyarwandakazi wihebeye imbunda ya ba mudahusha

Ibiteye amatsiko ku Mukomando w'Umunyarwandakazi wihebeye imbunda ya ba mudahusha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.