Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana baturanye n’umubyeyi watawe n’umugabo we akamusigira ubana batanu babana mu nzu y’icyumba kimwe itanafite ubwiherero, barasaba ko Leta yagira icyo imufasha.
Uyu mubyeyi witwa Twizere Josiane, utuye mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya, avuga umugabo basezeranye byemewe n’amategeko yamutanye abana batanu kubera amakimbirane bakunze kugirana.
Inzu y’icyumba kimwe abamo na yo yubakiwe n’abaturanyi, yabuze isakaro, none we n’abana be babayeho mu buzima bubabaje.
Avuga ko hiyongeraho kuba nta bwiherero afite, kandi akaba adafite ubushobozi bwo kubwiyubakira, ndetse n’ubuyobozi yiyambaje ngo bumufashe bukaba bwaramuteye utwatsi bumusaba kujya kwishamo ubushobozi.
Ati “None nagerageje ubwo ndategereje ngo baze barebe. Kurya birandushya no kugirango abana bige birandushya no kubabonera imyenda kuko ntabwo wakorera 1 200 ngo nkishakemo ibyo kurya, amakaye, amakaramu ngo nshakemo n’imyenda ngo bambare.”
Avuga ko ikimushengura ari ukurarana n’abana b’abakobwa ndetse n’umuhungu w’imyaka 18, agasaba Leta kugira icyo yamufasha akabona inzu by’ibyumba bibiri.
Ati “Mfite umusore w’imyaka 18 ubwo ni ikibazo kuba agarama aha ngaha nanjye ndi hariya n’abo bakobwa bose bakaryama hamwe, ni ikibazo.”
Abaturanyi b’uyu muryango bashimangira ko akwiriye gufashwa na Leta akabonerwa aho kuba hagutse, n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Ntihabose Jean de Dieu yagize ati “Kurya kwe biramuvuna. Umugabo we bari barananiranywe yahise yigendera ashaka undi mugore hakurya i Musha.”
Uwimana Clementine na we yagize ati “Leta yakamwubakiye inzu byibura y’ibyumba nka bibiri akabona aho ashyira abana, none se ko atagiye hanze atabona imibereho y’abana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, avuga uyu muryango babanje kuwushakira aho waba wikinginze mu gihe atarubakirwa kuko na we ari ku rutonde rw’abagomba kuzubakirwa.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10