Uzajya agura ibicuruzwa ntiyake EBM akabifatanwa azajya abyakwa bitezwe cyamunara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, RRA cyahagurukiye kurandura umuco wo kudatanga inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga za EBM, gishyiraho ingamba zirimo kuba umuguzi uzajya afatwa adafite iyi nyemezabwishyu yaguriyego ibicuruzwa afite, azajya abyamburwa bigatezwa cyamunara.

Bikubiye mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, Rwanda Revenue Authority, ritangira rivuga ko “hari abacuruzi binangiye bakaba bakomeje kudatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa abahitishamo umuguzi kuyimuha cyangwa kutayimuha.”

Izindi Nkuru

RRA ikomeza ivuga ko uwo muco ugomba kuranduka bityo ko “Umuguzi wese udafite inyemezabuguzi ya EBM yaguriyeho ibicuruzwa afite, ibyo bicuruzwa bizajya bitafatwa bitezwe cyamunara.”

Iki kigo kandi cyamenyesheje abacuruzi ko uzafatwa atatanze inyemezabuguzi ya EBM, azacibwa ibihano, ubundi hanakorwe ubugenzuzi bw’ububiko bw’ibicuruzwa, bityo ibyo atatangiye inyemezabuguzi abicirwe umusoro kuri byose.

RRA ikomeza ivuga ko uwo mucuruzi kandi “Azakurikiranwa mu butabera ku cyaha cyo kunyereza umusoro abigambiriye, ndetse ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).”

Iri tangazo ryasohotse mu cyumweru twaraye dusoje, rimenyesha abantu bose bakorewe inyandiko mvugo imenyesha icyaha cyo gucuruza udatanga inyemezabuguzi ya EBM cyangwa agatanga itubya umusoro, bakaba baranatangajwe mu binyamakuru, basabwa kwishyura amande baciwe bitarenze uyu munsi ku wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, batabyubahiriza bagafungirwa ubucuruzi nk’abacuruje mu buryo butubahirije amategeko.

Iri tangazo risohotse nyuma y’icyumweru kimwe mu Rwanda habaye umunsi mukuru wo gushimira abasora, wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wabaye tariki 19 Ugushyingo 2022.

Minisitiri Ngirente yagarutse ku bacuruzi banga gutanga inyemezabuguzi za EBM, ati “Tuze kuva hano twemeranyijwe gusiba mu Gihugu cyacu imvugo ivuga ngo ‘ese ushaka nguhe EBM cyangwa ntayo ushaka?’ Iyo mvugo ndagirango tuve aha twemeranyijwe ko icitse burundu mu Rwanda. EBM umukoro uhoraho.”

Dr Ngirente kandi yavuze ko ibi bireba n’abaguzi ko na bo bagomba kujya baka inyemezabuguzi za EBM kandi n’abacuruzi batazibahaye bakatura bakababwira ko bakoze icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru