Wednesday, September 11, 2024

Abasifuzi bari mu gikombe cy’Isi Hamenyekanye akayabo k’amafaranga bazakurayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe bakomeje kwibaza umushahara w’abasifuzi bari gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar barimo n’Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga ukomeje kwandika amateka. Hamenyekanye amafaranga umusifuzi ashobora gukura muri iki Gikombe.

Umusifuzi wahamagawe gusifura mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2022 nk’uzayobora umukino [abo bita abasifuzi bo hagati], yahise abarirwa amadolari ibihumbi 70 (miliyoni 70 Frw) mu gihe ababungirije [abo ku ruhande n’abo ku mashusho] babariwe ibihumbi 25 USD.

Muri aba bo hagati babariwe aya ibihumbi 70 USD, barimo Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga, uri mu bagore batatu bazayobora imikino yo muri iki Gikombe cy’Isi nk’abasifuzi bo hagati.

Nanone kandi uko bagenda barushaho gusifura imikino itandukanye, ni ko bagenda bandikirwa amafaranga anyuranye aho abasifuye imikino myinshi ari ko amafaranga bazacyura agenda yiyongeraho.

Kuri buri mukino umusifuzi yasifuye, ahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi azwi nka Prime, aho abo hagati babarirwa amafaranga ari hagati ya 3 000 USD na 10 000 USD.

Umusifuze wese wasifuye umukino wo mu cyiciro cya kimwe cy’umunani (1/8) ndetse n’indi mikino yo gusezererwa, ahabwa 10 000 USD (Miliyoni 10 Frw).

Naho abasifuzi bo ku ruhande n’abandi bo ku mashusho, bo bahabwa amafaranga ari hagati ya 2 500 USD na 5 000 USD kuri buri mukino wo muri iki cyiciro.

Mukansanga aherutse kuba umwe mu basifuzi bayoboye umukino w’u Bufaransa na Australia

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts