Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni n’abandi ba EAC mu biganiro byiga ku bya DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bongeye kuganira ku bibazo by’umutekano biri mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida William Ruto yitanzeho urugero ko nubwo yari amaze igihe atumva ibintu kimwe na Uhuru Kenyatta ariko yamuhaye inshingano, bityo ko n’impande zo muri DRC zikwiye gushyira imbere inyungu z’amahoro.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, i Nairobi ikaba ari iya gatatu ije nyuma y’izindi zabaye tariki 21 Mata n’iyabaye ku ya 20 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Perezida William Ruto wa Kenya, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba anayoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, bari i Nairobi ndetse na Uhuru Kenyatta washyizweho nk’ugomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

Naho Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’abahagarariye Tanzania na Sudan y’Epfo; bakaba bitabiriye ibi biganiro bifashishije ikoranabuhanga ry’iya kure.

Perezida William Ruto yavuze ko kabone nubwo abantu baba batumva ibintu kimwe ariko baba bakwiye gushyira imbere inyungu z’amahoro.

Yatanze urugero rwo kuba we na Uhuru Kenyatta yasimbuye batarumvaga ibintu kimwe ariko “Nyuma y’amatora, narebye nyakubahwa Perezida, ndamubwira nti ‘Perezida watangiye inzira nziza muri EAC, ndifuza ko ukomeza iyo nzira’ kandi yambwiye ko yiteguye kubikora.”

Yakomeje agira ati “Ukuyeho ibyari byabanje byose, kubera inyungu z’Igihugu cyacu, ku bw’inyungu z’akarere kacu, ku bw’inyungu z’Umugabane wacu kubera ko amahoro ari ingenzi kuri Kenya, kuri DRC, Perezida Kenyata yakoze akazi keza nkuko akomeje gufasha iyi nzira kuko twese hamwe nk’Igihugu duha agaciro amahoro.”

William Ruto wahaga urugero impande zitumva kimwe ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko mu gihe kimwe mu Bihugu bigize akarere haba hari ibibazo by’umutekano, bigira ingaruka ku karere kose, bityo ko no kubishakira umuti bigomba kugirwamo uruhare n’Ibihugu byo muri aka karere.

Abakuru b’Ibihugu bari i Nairobi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru