Perezida Ndayishimiye arifuza ko Abarundi batangira gutura mu mataje ahandi hagahingwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi gutangira kubaka inzu zigeretse zo guturamo kugira ngo haboneke ubuso bw’ubutaka buhagije bwo guhingaho no kororeraho.

Ndayishimiye Evariste yabivuze ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje ubwo yitabiraga umuganda wo kubaka isoko rya kijyambere rya Rubirizi.

Izindi Nkuru

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze ko Abarundi bakwiye gutangira gukoresha ubuhanga buhanitse bugamije kongera ubuso bwo guhingaho no kororeraho. Ati “Kugira ngo tubone ibyo kurya tubone n’ibyo dushora hanyuma tubone n’aho kuba.”

Yagaragarije Abarundi ko inzira banyuramo kugira ngo iyi ntego bayigereho ari ugushaka uburyo batura ku buso buto bakubaka inzu zigeretse.

Ati “Nkubu mwatangira gutekereza muti ‘burya ntibishoboka ko muri are enye haba imiryango mirongo itanu’ kugira ngo tubone bwa buso buzadutunga tukabaho tukazabona ibizadutunga.”

Yakomeje avuga ko nka Hegitari imwe yakubakwamo inzu zishobora guturamo imiryango ibihumbi bitanu. Ati “Mugatangira kubaka amagorofa, mujya hejuru kugira ngo za hegitari zindi zibe izo guhingamo ibyo murya.”

Avuga ko uretse kuba uyu muti uzatuma Abarundi babona ubuso bwagutse bwo guhingaho, uzanatuma baba mu nzu nziza zinagaragara neza kandi bakabasha no kugerwaho n’ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Yakomeje atanga urugero ati “Buriya turamutse dufashe ziriya nzu zo kuva mu mujyi wa Bujumbura kugera hariya i Bugarama tukazifatanya zose ari amataje afite amagorofa icumi icumi, aha mu Ntara ya Bujumbura mwese ntimwahaba?”

Avuga kandi ko ibi byatuma abantu bose babona aho kuba ku buryo n’abatagiraga amacumbi bayabona ndetse bakabaho neza.

Iyi gahunda yo gutura mu magorofa, igeze kure mu Rwanda byumwihariko mu macumbi yubakirwa abatishoboye, akunze kubakwa mu buryo bw’inzu zigeretse, byose bigamije gucunga neza ubutaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru