Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yagize ibyago nyuma y’umwaka agize ibindi byamusigiye agahinda

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yagize ibyago nyuma y’umwaka agize ibindi byamusigiye agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamideri Amir Mbera akaba anazwi muri sinema Nyarwanda, yapfushije umubyeyi (Se) nyuma y’umwaka umwe gusa anapfushije umugore na nyirabukwe bitabiye Imana umunsi umwe bahitanywe n’impanuka.

Uyu mugabo wanagaragaye muri Filimi ‘Good Book, Bad Cover’ yakinanyemo na Alliak Cool, bombi ari n’abakinnyi b’ibanze, yapfushije Se umubyara mu ijoro rya hirya y’ejo hashize, tariki 05 Gashyantare 2025.

Amakuru yo kubura umubyeyi we, Amir Mbera yanayatangaje ubwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, aho yavuze ko se yitabye Imana azize uburwayi.

Yavuze ko ariko umubyeyi we yari arwariye kwa muganga, bakamusezerera bizeye ko agiye gukira. Ati “Ijoro ryarageze rero ajya kuryama mu gitondo tuza gusanga byarangiye.”

Amir Mbera agize ibi byago nyuma y’umwaka umwe gusa, anapfushije abandi bantu babiri b’ingenzi mu buzima bwe, bitabye Imana muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024.

Avuga ko ari agahinda gakomeye kaje kiyongera ku kindi gikomere yari agifite cyo kuba yarabuze umugore we na nyirabukwe [umubyeyi w’umugore we] bitabye Imana bazize impanuka.

Ati “Reba Gashyantare 2024 napfushije umugore wanjye na mabukwe bari kumwe, none dore umwaka umwe gusa mbuze data umbyara.”

Mbere Amir uzwi mu ruganda w’imideri mu Rwanda ndetse n’urwa Sinema, yanakoze ibiganiro bivuga kuri Sinema, aho yakoraga ikiganiro ‘Cinemation’ cyatambukaga kuri TV10.

Amir Mbera yagaragaye muri Filimi yakinanyemo na Alliah Cool

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + fifteen =

Previous Post

Nyuma y’ibyo Trump yatangaje kuri Gaza, Israel yahise igenera ubutumwa bwihuse abahatuye bose

Next Post

AMAKURU MASHYA: Imirambo y’Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda

Related Posts

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

by radiotv10
06/05/2025
0

Umuhanzikazi w’ikirangirire, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, we n’umugabo we A$AP Rocky baritegura kwibaruka umwana wa gatatu, uje agwa...

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

Umuhangamideri Moses Turahirwa kuva yakongera gutabwa muri yombi yongeye kugaragara

by radiotv10
06/05/2025
0

Turahirwa Moses uzwi mu ruganda rwo guhanga imideri wanashinze inzu ya Moshions, akaba aherutse kongera gutabwa muri yombi ku nshuro...

Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

by radiotv10
05/05/2025
0

There are so many ways one could sustain a relationship with their partner to build a happy marriage and a...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

by radiotv10
05/05/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we w'Umunya-Burkina Faso Ouedraogo, yongera...

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

by radiotv10
02/05/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we...

IZIHERUKA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa
MU RWANDA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

08/05/2025
IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Imirambo y’Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda

AMAKURU MASHYA: Imirambo y’Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.