Ambasaderi Valentine Rugwabiza wari uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) akaba aherutse gusimbuzwa, yishimiye ibyagezweho mu bufatanye bw’Igihugu cye n’uyu Muryango by’umwihariko mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Valentine Rugwabiza urangije manda ye yo guhagararira u Rwanda muri UN i New York, aherutse gusimbuzwa Ambasaderi Claver Gatete wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, yishimiye akazi kagezweho muri iki gihe yari amaze muri UN.
Yavuze ko mu gihe yasezeye ku Munyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres “Ndishimira imikoranire myiza y’u Rwanda na UN n’uburyo u Rwanda rukoko gutanga umusanzu mu bikorwa bya UN byo kubungabunga amahoro no kuyashaka ndetse n’iterambere.”
I bid farewell to UN Secretary General as I end my tour of duty as Permanent Representative of Rwanda to the UN.
I appreciated the excellent cooperation between Rwanda and the UN & expressed Rwanda's continued support to UN Peacekeeping, Peacebuilding and Development pillars. pic.twitter.com/XGcgtT78FC— Valentine Rugwabiza (@VRugwabiza) February 23, 2022
Ambasaderi Valentine Rugwabiza kandi aherutse guhabwa inshingani n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres wamugize umuyobozi w’ibikorwa bya UN muri Centrafrique.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza akaba agiye kuyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique bwiswe MINUSCA.
Biteganyijwe ko Valentine Rugwabiza azatangira izi nshingano mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2022.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza asimbuye kuri uyu mwanya Mankeur Ndiaye wayoboraga ubu butumwa bwa MINUSCA kuva muri 2019.
RADIOTV10