Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Venezuel: Hamenyekanye ibyavuye mu matora yari ahanganishije Perezida n’utavuga rumwe n’ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Venezuel: Hamenyekanye ibyavuye mu matora yari ahanganishije Perezida n’utavuga rumwe n’ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahanganyemo na Edmundo Gonzalez utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nicolas Maduro akaba yatsindiye kuyobora Venezuela muri manda ya gatatu n’amajwi 51%, mu gihe Gonzalez umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahanganye, we yagize  amajwi 44% nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari batangiye kwishimira intsinzi nyuma y’uko amajwi yavuye mu mahanga yagaragaza ko ari bo bari imbere.

Ubwo yari mu birori byo kwishimira intsinzi, Perezida Maduro yavuze ko kuba abaturage bongeye kumutora, bisobanuye ko bakifuza iterambere, amahoro n’umutekano ndetse anashimangira amatora ya Venezuela yabaye mu mucyo.

Icyakora Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Maria Corina Machado, yatangaje ko Gonzalez ari we watsinze amatora ku majwi 70% nk’uko ibarura ry’amajwi rya mbere ryabigaragaje.
Mu itangazo yashyize hanze, yagize ati “Venezuela yabonye Perezida mushya watowe kandi ni Edmundo Gonzalez. Twatsinze kandi isi yose irabizi.”

Icyakora Gonzalez yavuze ko adahamagariye abamushyigikiye kujya mu mihanda cyangwa gukora ibikorwa by’urugomo.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, yavuze ko America “ifite impungenge zikomeye z’uko ibyatangajwe byavuye mu matora bidahura n’ibyifuzo ndetse n’amajwi y’abaturage ba Venezuela.”

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − nine =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

Next Post

Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga

Musenyeri wa Diyoseze EAR-Byumba yagaragaje ibyafasha abantu guca ukubiri no gutegera amaboko abaterankunga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.