Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahanganyemo na Edmundo Gonzalez utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nicolas Maduro akaba yatsindiye kuyobora Venezuela muri manda ya gatatu n’amajwi 51%, mu gihe Gonzalez umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahanganye, we yagize amajwi 44% nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari batangiye kwishimira intsinzi nyuma y’uko amajwi yavuye mu mahanga yagaragaza ko ari bo bari imbere.
Ubwo yari mu birori byo kwishimira intsinzi, Perezida Maduro yavuze ko kuba abaturage bongeye kumutora, bisobanuye ko bakifuza iterambere, amahoro n’umutekano ndetse anashimangira amatora ya Venezuela yabaye mu mucyo.
Icyakora Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Maria Corina Machado, yatangaje ko Gonzalez ari we watsinze amatora ku majwi 70% nk’uko ibarura ry’amajwi rya mbere ryabigaragaje.
Mu itangazo yashyize hanze, yagize ati “Venezuela yabonye Perezida mushya watowe kandi ni Edmundo Gonzalez. Twatsinze kandi isi yose irabizi.”
Icyakora Gonzalez yavuze ko adahamagariye abamushyigikiye kujya mu mihanda cyangwa gukora ibikorwa by’urugomo.
Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, yavuze ko America “ifite impungenge zikomeye z’uko ibyatangajwe byavuye mu matora bidahura n’ibyifuzo ndetse n’amajwi y’abaturage ba Venezuela.”
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10