Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bruce Melodie uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yaririmbanye n’icyamamare Shaggy mu kiganiro gikomeye ku Isi, aboneraho gushimira uyu muhanzi ukomeje kumubera umugisha mu kwamamara kwe.

Ni mu kiganiro ‘GMA/Good Morning America’ gitambuka kuri Televiziyo ikomeye ya Televiziyo ya ABC News, aho Bruce Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo ‘When She’s Around’ bari baje nk’abatumirwa.

Ubwo bahabwaga ikaze muri iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Shaggy uko yakiriye iyi ndirimbo yakoranye n’Umunyarwanda Bruce Melodie, avuga ko yakozwe mu gihe yari ikenewe.

Ati “Ni indirimbo ituma umuntu amererwa neza, irashimishije, igihe cyose nyumvise ndamwenyura, Bruce Melodie yakoze akazi katoroshye Afite ijwi ridasanzwe.”

📹VIDEO📹
Umuhanzi @BruceMelodie ari kumwe na rurangiranwa Shaggy, baririmbye mu kiganiro 'Good Morning America', kiri mu bikomeye ku Isi, anagenera ubutumwa uyu muhanzi ukomeje kumubera umugisha. pic.twitter.com/fFiccMbDjF

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) March 19, 2024

Umunyamakuru yahise ahindukira aha ikaze Bruce Melodie amubaza uko yiyumva kuba ari ubwa mbere aje muri iki kiganiro Good Morning America, ati “Nk’umuntu uturutse i Kigali mu Rwanda, birashimishije kuba ndi hano, kandi numva nishimiye kubataramira.”

Melodie yahise abazwa icyo avuga kuri Shaggy, avuga ko yakuze asanzwe ari umufana we, none akaba yaremeye ko bakorana, ku buryo byamukoze ku mutima.

Ati “Yambereye umugisha, kuko aracyakomeza guhesha umugisha umuziki wanjye, dore n’ubu ngiye kuririmbana na we.”

Nyuma y’iki kiganiro gito, aba bahanzi bahise baririmba iyi ndirimbo ‘When She’s Around’, aho Bruce Melodie yongeye gukora mu muhogo we mu ijwi ryuje ubuhanga bwihariye nk’uko Shaggy yari amaze kubivuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka mu mushinga w’itegeko ry’umuryango ryikije kuri gatanya n’ibyazamuye impaka

Next Post

Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.