• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
19/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
VIDEO: Bruce Melodie yongeye guhamya intambwe akora ibyari inzozi bitarakorwa n’undi muhanzi Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bruce Melodie uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yaririmbanye n’icyamamare Shaggy mu kiganiro gikomeye ku Isi, aboneraho gushimira uyu muhanzi ukomeje kumubera umugisha mu kwamamara kwe.

Ni mu kiganiro ‘GMA/Good Morning America’ gitambuka kuri Televiziyo ikomeye ya Televiziyo ya ABC News, aho Bruce Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo ‘When She’s Around’ bari baje nk’abatumirwa.

Ubwo bahabwaga ikaze muri iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Shaggy uko yakiriye iyi ndirimbo yakoranye n’Umunyarwanda Bruce Melodie, avuga ko yakozwe mu gihe yari ikenewe.

Ati “Ni indirimbo ituma umuntu amererwa neza, irashimishije, igihe cyose nyumvise ndamwenyura, Bruce Melodie yakoze akazi katoroshye Afite ijwi ridasanzwe.”

📹VIDEO📹
Umuhanzi @BruceMelodie ari kumwe na rurangiranwa Shaggy, baririmbye mu kiganiro 'Good Morning America', kiri mu bikomeye ku Isi, anagenera ubutumwa uyu muhanzi ukomeje kumubera umugisha. pic.twitter.com/fFiccMbDjF

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) March 19, 2024

Umunyamakuru yahise ahindukira aha ikaze Bruce Melodie amubaza uko yiyumva kuba ari ubwa mbere aje muri iki kiganiro Good Morning America, ati “Nk’umuntu uturutse i Kigali mu Rwanda, birashimishije kuba ndi hano, kandi numva nishimiye kubataramira.”

Melodie yahise abazwa icyo avuga kuri Shaggy, avuga ko yakuze asanzwe ari umufana we, none akaba yaremeye ko bakorana, ku buryo byamukoze ku mutima.

Ati “Yambereye umugisha, kuko aracyakomeza guhesha umugisha umuziki wanjye, dore n’ubu ngiye kuririmbana na we.”

Nyuma y’iki kiganiro gito, aba bahanzi bahise baririmba iyi ndirimbo ‘When She’s Around’, aho Bruce Melodie yongeye gukora mu muhogo we mu ijwi ryuje ubuhanga bwihariye nk’uko Shaggy yari amaze kubivuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka mu mushinga w’itegeko ry’umuryango ryikije kuri gatanya n’ibyazamuye impaka

Next Post

Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Perezida Biden yahaye gasopo Netanyahu watangiye intambara amushyigikiye akaza kumwipakurura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.