Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

radiotv10by radiotv10
09/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, muri Petit Stade.

Mu bagabo, amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa BK Arena Cup, igikombe cyegukanywe na Gisagara VC, aratangira ahura n’amakipe yari yasezereye muri 1/2 cy’iryo rushanwa kugira ngo agere ku mukino wa nyuma.

Gisagara VC yari yegukanye BK Arena Cup izahura na Police VC yari yasezerewe muri 1/2 cy’iryo rushanwa mbere y’uko itsindwa na APR VC ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wa Gisagara VC na Police VC uteganyijwe saa mbiri z’ijoro (20h00) zo kuri uyu gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, ari na wo mukino uzasoza indi yo kuri uwo munsi.

Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’undi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) uzahuza APR VC na Kepler VC.

Uyu mukino na wo wongeye guhuza ikipe yasezereye indi muri 1/2 cya BK Arena Cup, kuko APR VC yari yasezereye Kepler VC nubwo nayo yaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Gisagara VC.

Kongera guhura kw’aya makipe byafashwe n’abakunzi ba volleyball nk’amahirwe yo kwihimura ku makipe yari yatsinzwe, bitaba ibyo akongera agasuzugurwa.

Iyi mikino yo mu bagabo izabanzirizwa n’umukino wo mu bagore, aho APR WVC izahura na Kepler WVC guhera saa kumi z’igicamunsi (16h00).

Imikino ibanza (phase aller) yari yasojwe, mu bagabo ari Gisagara VC iyoboye urutonde, ikurikiwe na APR VC, Kepler VC ku mwanya wa gatatu, mu gihe Police VC iri ku mwanya wa kane mu makipe icyenda ari gukina shampiyona.

Icyatunguranye ni REG VC itari mu makipe ane ya mbere, inahanzwe amaso muri iyi mikino yo kwishyura nubwo bigoye kugira ikipe ikura muri enye za mbere, cyane ko nta n’umukinnyi mushya yongeyemo.

Mu bagore, APR WVC ni yo yasoje iyoboye urutonde mu makipe arindwi ari gukina shampiyona, ikurikiwe na Police WVC, Kepler WVC na RRA WVC ku mwanya wa kane.

Uko gahunda iteye

Iyi mikino imaze kwigarurira abakunzi benshi

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + eighteen =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.