Abahanga mu ndwara zifata ubuhumekero, bavuga ko indwara ifata utunyama tuba mu kanwa izwi nk’Ikirimi, ivurirwa kwa muganga igakira mu gihe bamwe bajya kuyivuriza mu bavuzi gakondo bashobora no gukata utwo tunyama kandi bishobora gutera ingaruka zirimo no gutakaza ijwi.
Iyi ndwara ikunze gufata abana, ubusanzwe ivurirwa kwa muganga nk’uko izindi zose zihavurirwa mu gihe hari bamwe bajya mu bavuzi gakondo bazwi nka ba Rumashana.
Umwe mu bayirwaye akajya kuyivuriza mu bavuzi gakondo, avuga ko yavuwe bamukase utwo tunyama kandi agakira neza.
Dr Umuhoza Christian ni umuganaga w’abana mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, avuga ko hari bamwe bafite imyumvire itari yo kuri iyi ndwara.
Avuga ko turiya tunyama tubiri two mu kanwa dufite akamaro ku ko kubuza ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa kutinjira mu bihaha.
Ati “Iyo umuntu yarwaye rero utwo tunyama turabyimba tugatukura yewe dushobora no kuzamo amashyira ni utwo rero abavuzi gakondo bahita bakata ariko iyo aje kwa muganga twebwe hari imiti tumuha ikabikamura agakira.”
Uyu muganga akomeza avuga abajya kwivuza mu bavuzi gakondo bagakata turiya tunyama bishobora kugira ingaruka zikomeye.
Ati “Umuntu ahorana inkorora ndetse ijwi rishobora no kugenda yewe ashobora no kuva cyane igihe bamukase akaba yapfa.”
Abahanga mu buvuzi bavuga ko ufite uburwayi nka buri iyo ageze kwa muganga abanza gufashwa kugabanyirizwa umuriro ubundi agahabwa imiti yica mikorobe zitera bwa burwayi.
Pacifique NTAKIRUTIMANA
RadioTV10