Mango 4G yahakanye ibyo kwirukana umukozi wayo imuziza ko atwite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Kompanyi icuruza serivisi za Internet, Mango 4G yahakanye ibyatangajwe n’uwari umukozi wayo wavuze ko yirukanywe azira kuba yari atwite.

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter na Isimbi Joel Isabelle kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari umukozi wa Mango 4G akaza kwirukanwa azira kuba atwite.

Izindi Nkuru

Ibaruwa yanditswe n’iyi kompanyi ya Mango 4G, ihakana ibyatangajwe n’uriya Isimbi Joel Isabelle ivuga ko itamwirukanye kubera ko yari atwite.

Ubu butumwa bugira buti “Ahubwo ari uko we ubwe yari yasabye supervisor we ko aho yakoreraga muri Marketing department umusaruro yabonaga arimo gutanga utari mwiza kubera impinduka ku buzima bwe nk’uko yari yabyiyandikiye mu butumwa yahaye umuyobozi we asaba ko bamuhindurira akajya muri Sales department ariko hakaba nta myanya ari irimo.”

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Ku bw’izo mpamvu turanyomoza amakuru avuga ko twamwirukanye kubera ko atwite kuko hari n’abandi bakozi bacu batwite kandi bari mu kazi ndetse bameze neza kuko Mango Telecom yita kimwe ku bakozi bayo bose.”

Iyi kompanyi isoza ivuga ko yumvikanye n’uriya Isimbi ikamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano ariko bakamusaba kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzweho muri Marketing department.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru