Friday, September 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Washington yagaragaje 20 barimo Museveni yatunganyirije umuziki bakamwambura

radiotv10by radiotv10
13/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Washington yagaragaje 20 barimo Museveni yatunganyirije umuziki bakamwambura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutunganyamuziki wamamaye mu Karere uzwi nka Washington, yagaragaje urutonde rw’indirimbo 20 yatunganyije ariko bene zo bakaba baranze kumwishyura, barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, none yabahaye amasaha 24 ngo babe bamwishyuye ibitaba ibyo akabafatira icyemezo gikomeye.

Uyu mutunganyamiziki ufite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko abo bantu yatunganyirije imiziki bakanga kumwishyura, bagomba kumwishyura bitarenze amasaha 24 batabikora agahita asibisha ibihangano byabo ku mbuga zose biriho.

Mu bandi yagaragaje ko yatunganyirije imiziki ntibamwishyure, barimo abahanzi bakomeye muri Uganda nka Bobi Wine, Cindy, Radio&Weasel, Bebe Cool, Jackie Chandiru na Juliana Kanyomozi.

Aba bahanzi bafite amazina aremereye mu karere, bamenyekaniye ku bihangano byatunganyijwe n’uyu mutunganyamiziki David Washington Ebangit nkuko abivuga.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere, Washington yasohoye inyandiko isa nk’iburira aba yakoreye umuziki ntibamwishyure ko bamwishyura mu maguru mashya.

Mu ndirimbo 20 yagaragaje yatunganyije ntaryeho n’urupfusha, harimo iya Museveni izwi nka ‘Kwezi Kwezi’, aho yavuze ko yayitunganyije yiyushye akuya.

Yagize ati “Kuva mu myaka yatambutse natunganyije imiziki yahinduriye ubuzima benshi. Nageze ku ntego nashakaga bityo rero nkeneye guhabwa ubwishyu bw’ibikorwa byanjye byose.”

Yakomeje agira ati “Abantu benshi bari gusarurira mu mbaraga zanjye natakaje ariko ndabizi neza ko Imana izahana buri wese utarazirikanye ngo anyishyure.”

Yasoje agira ati “Mbahaye amasaha 24 bakaba batangiye kunyishyura bitaba ibyo ibihangano byabo bikava ku mbuga zose z’ikoranabuhanga.”

Indirimbo 20 yagaragaje ko agomba kwishyurwa

  1. Don’t Cry – (Wizkid ft Goodlife)
  2. Talk and Talk (Goodlife)
  3. Ngenda Maaso (Goodlife)
  4. Juicy Juicy (Goodlife)
  5. Breath Away (Goodlife)
  6. Fire Anthem (East African Bashment Crew)
  7. Wendi (Bobi Wine)
  8. Adam ne Eva (Bobi Wine)
  9. One and Only (Cindy)
  10. Gold Digger (Jackie Chandiru)
  11. Vitamin (Lilian Mbabazi)
  12. Love Letter (Lilian Mbabazi)
  13. Kwezi Kwezi (M7)
  14. Ayokyayokya (Cindy)
  15. Ediba (Juliana Kanyomozi)
  16. Akama (Sama Sojah)
  17. Number Emu (Goodlife)
  18. Lonely (Bebe Cool)
  19. Kintu Riddim
  20. Fire Burn Dem (Bebe Cool and Dizzy Nuts)

 RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =

Previous Post

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 72 yugama mu bwiherero nyamara yarabwubakiwe asaba gusanirwa inzu

Next Post

U Rwanda ruzohereze ingabo zitazarenga umupaka warwo-Lutundula abajijwe niba RDF koko itazajya DRC

Related Posts

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda condemns Israel strike in Doha, affirms solidarity with Qatar

by radiotv10
12/09/2025
0

The Government of Rwanda has unequivocally condemned the airstrike carried out by Israel in Doha, Qatar, on September 9, 2025,...

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

by radiotv10
12/09/2025
0

In recent years, the rise of social media has given Rwandans more freedom to express their thoughts, criticize public figures,...

Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza amafaranga y’u Rwanda

Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza amafaranga y’u Rwanda

by radiotv10
11/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Karongi, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 21 nyuma yo gutwika amafaranga 2 500 Frw...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

IZIHERUKA

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump
AMAHANGA

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda condemns Israel strike in Doha, affirms solidarity with Qatar

12/09/2025
Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

Cancel culture in Rwanda: Accountability or just online bullying?

12/09/2025
Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza amafaranga y’u Rwanda

Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza amafaranga y’u Rwanda

11/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda ruzohereze ingabo zitazarenga umupaka warwo-Lutundula abajijwe niba RDF koko itazajya DRC

U Rwanda ruzohereze ingabo zitazarenga umupaka warwo-Lutundula abajijwe niba RDF koko itazajya DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.