Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ya modoka y’akataraboneka izahembwa Miss Muheto yarashyize iraza

radiotv10by radiotv10
27/05/2022
in IMYIDAGADURO
0
Ya modoka y’akataraboneka izahembwa Miss Muheto yarashyize iraza
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka igomba kuzahembwa Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wari 2022, yamaze kugera mu Rwanda nyuma y’igihe itegerejwe igihe kinini.

Iyi modoka yo bwoko bwa Hyundai Venue yakozwe n’Uruganda rwa Hyundai rusanzwe runafite ishami ricuruza imodoka mu Rwanda ryanemeye kuzatanga iyi izahabwa Miss Rwanda, yari imaze igihe itegerejwe.

Ni imodoka igisohoka mu ruganda, yatinze kugera mu Rwanda kubera imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam yatumye ibicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Mugabo Olivier Nizeyimana uherutse gutangaza icyatumye iyi modoka itinda kugera mu Rwanda, yari yagize ati “Abari bashinzwe gutegura Miss Rwanda bari babizi ko izatinda usibye ko na yo [Imodoka] yabashije gupakururwa noneho.”

Ubu iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda ikaba iri ku cyicaro cya Hyundai Rwanda aho itegerejwe guhabwa nyirayo, Miss Muheto Nshuti Divine.

Iyi modoka yaje mu gihe Kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss ikanakurikirana ibikorwa byose by’abegukanye amakamba, yaramaze kwamburwa izi nshingano zarasubijwe Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ibinyujije mu Nteko Nyarwanda y’Umuco.

Amakuru avuga ko igisigaye ari uko Iteko y’Umuco ivugana na Hyndai Rwanda kugira ngo iyi modoka ishyikirizwe Miss Muheto Nshuti Divine.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − seven =

Previous Post

Rusizi: Hamenyekanye icyatumye umusore abengera umukobwa ku Murenge ku munsi wo gusezerana

Next Post

DRCongo yafatiye ibihano u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir zerecyezayo

Related Posts

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi. Mu butumwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

by radiotv10
12/06/2025
0

Umunyamakurukazi Uwamwezi Daphine wamenyekanye nka Bianca, yibwe imodoka ye, ndetse akaba yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Uyu...

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

Icyo umuhanzi Josh avuga ko birori yakorewe byo gusezera ubusore byavugishije benshi

by radiotv10
11/06/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba yakorewe ibirori byo gusezera ubusore...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

by radiotv10
10/06/2025
0

Annette Murava, Umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yavuze ko ntakibazo afitanye n’uyu bashakanye, kandi ko igihe kizagera...

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

by radiotv10
09/06/2025
0

Abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, banigeze kuvugwaho gukundana, bagiye guhurira mu...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo yafatiye ibihano u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir zerecyezayo

DRCongo yafatiye ibihano u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir zerecyezayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.