Yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe Ndagijimana Silas w’imyaka 32, yafashwe arimo guha umupolisi ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, kugira ngo azamufashe gusubirana moto ye yakoreshaga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, avuga ko Ndagijimana yari asanzwe akurikiranweho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ariko abapolisi bajya iwe kumufata bakamubura.

Izindi Nkuru

Tariki ya 06 Ukwakira 2021, bagiye iwe aho atuye bahasanga moto ye n’ibiro 76 by’amabuye y’agaciro acuruza mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo byombi abapolisi bahise babijyana.
SP Kanamugire yagize ati “Abapolisi bamaze gutwara iyo moto n’amabuye y’agaciro Ndagijimana yanyuze ku mupolisi ukorera mu Karere ka Kamonyi amusaba kumuha ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo azamufashe gusubirana iyo moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abibwira abandi bapolisi, anabamenyesha isaha n’aho baza guhurira amuha ayo mafaranga.”
SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndagijimana yafatiwe mu kabari kari mu Murenge wa Gacurabwenge tariki ya 13 Ukwakira 2021 arimo guha umupolisi ruswa, mu ntoki yari afite ibihumbi 90 ariko mu mufuka afitemo n’andi ibihumbi 60 yo kuzuza bya bihumbi 150 bari bavuganye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akangurira abaturarwanda kwirinda ruswa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ati “Duhora dukangurira abaturage ko mu Rwanda ruswa itemewe ndetse n’ufashwe agerageza kuyitanga cyangwa kuyakira abihanirwa bikomeye. Uriya we yashatse kunyura ku mupolisi kandi abapolisi ari twe dufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, bazajya bafatwa babihanirwe.”
Usibye icyaha cyo gushaka gutanga ruswa, Ndagijimana yari anasanzwe akurikiranwaho gucuruza no gucukuza amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Karere Kamonyi kandi akabikora mu buryo butemewe n’amategeko.
Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru