Guhera kuri uyu wa Gatatu, nta munya -Zimbabwe wemerewe kujya ku kazi atarikingije urukingo rwa COVID-19.
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu yavuze ko leta ari yo yatanze iri tegeko kubera ko abantu by’umwihariko abafite akazi bahawe igihe cyo kwikingiza ariko ntibabikore bose bityo umwanzuro ukaba wabaye kubakumira mu kujya mu kazi kabo ka buri munsi.
Ikirenze kuri ibi kandi cyabaye imbarutso y’uyu mwanzuro ni uko 90% by’abarwayi ba COVID-19 ari abadakingiye.
Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y’igihugu cya Zimbabwe ntiyasobanuye ikigiye gukurikira nyuma y’uyu mwanzuro niba aba bakozi bazakorera mu ngo cyangwa se bazaba baretse akazi mu gihe kandi bitakoranwa ubushishozi byagira ingaruka ku itangwa rya serivisi zimwe zirimo n’iz’ubuzima kuko harimo abazikoragamo batarikingiza.
Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10