Hamenyekanye icyateye umuherwe wa mbere ku Isi kuba ahagaritse ibyo kugura Twitter

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Elon Musk uyoboye urutonde rw’abakire ba mbere ku Isi, yabaye ahagaritse kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri Miliyari 44 USD bitewe n’imbogamizi yagaragaje.

Elon Musk yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ko yabaye ahagaritse uyu mugambi kugira ngo abanze amenye umubare wa konti mpimbano [Fake accounts] za Twitter.

Izindi Nkuru

Uyu munyemari wari uherutse kwemererwa kugura uru rubuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko yifuza gukuraho burundu ibibazo byakunze kuvugwa kuri Twitter bibangamira abakoresha uru rubuga mu buryo bwa nyabwo.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Elon Musk yavuze ko raporp y’igihembwe yatanzwe n’ubuyobozi bwa Twitter, abakoresha uru rubuga nkoranyambaga mu buryo bwihishe babarirwa muri 5%, igaragaza ibitari ukuri kuko bishobora kuba byaratekinitswe.

Yavuze ko uyu mubare w’izi konti ari muto ku buryo umuntu atakwizera ingano y’izi konti.

Yagize ati “Umugambi wo kugura Twitter ubaye uhagaritswe mu gihe hagitegerejwe ikigaragaza ko izo konti zibarirwa munsi ya 5%.”

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba iki kibazo gishobora kuburizamo uyu mugambi wari uherutse kwemeranywaho n’impande zombi.

Uyu munyemari wakunze kuvuga ko amahirwe y’ishoramari ari kuri Twitter atabyazwa umusaruro uko bikwiye, yari aherutse gushyira umukono ku masezerano y’ibanze yo kugura uru rubuga nkoranyambaga kuri miliyari 44 USD.

Elon Musk wavuze ko mu byo azakora harimo kuzakuraho konti z’abantu bo mu bwihisho (fake accounts), yari aherutse no gutangaza azakuriraho ibihano Donald Trump yari yarafatiwe n’uru rubuga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru