Perezida Kagame yongeye koherereza ubutumwa Madamu Samia Suluhu wa Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yakiriye Dr Vincent Biruta nk’intumwa idasanzwe yohererejwe na Perezida Paul Kagame, amushyikiriza ubutumwa yamugeneye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yakiriwe na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Dr Vincent Biruta wagiye nk’Intumwa idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, yashyikirije Madamu Samia Suluhu Hassan ubutumwa yamugeneye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yakiriwe na Madamu Samia ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba.

Hari hashize amezi 11 Madamu Samia Suluhu Hassan nubundi yakiriye Dr Vincen Biruta mu biro bye akamushyikiriza ubutumwa yari yohererejwe na Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe muri Kamena 2021 ubwo Madamj Samia yakoraga Dr Vincent Biruta, ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byatangaje ashimira mugenzi we Paul Kagame wari wamwifurije ishya n’ihirwe muri iyi mirimo yo kuyobora Tanzania.

Muri ubwo butumwa kandi, Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanya-Tanzania ku bwo kubura uwari Perezida wabo, Dr John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

Icyo gihe kandi Dr Vincent Biruta yaganiriye na Madamu Samia ibirebana n’ibibazo by’akarere ndetse n’imishinga ihuriweho irimo uw’inzira ya Gari ya Moshi ndetse n’umushinga w’amashanyarazi wa Rusumo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru