Umunyamakuru w’imikino ukomeye Jodo Castar ntakiri muri gereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), usanzwe ari n’Umunyamakuru w’imikino, yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano.

Uyu munyamakuru ufite izina rikomeye mu biganiro by’imikino na siporo, yari amaze amezi umunani afunze aho yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri ariko ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Muri Werurwe 2022 urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano, rumukatira igifungo cy’amezi umunani.

Amakuru ahari yizewe ni uko Jado Castar yarangije igihano ndetse ubu akaba ari hanze nk’uko byemezwa na bamwe mu banyamakuru bakorana na we kuri Radio yitwa &B Fm Umwezi.

Umunyamakuru David Bayingana bamaze igihe ari inshuti magara, yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze bari kumwe, amuha ikaze mu buzima bwo hanze ya gereza.

Yagize ati “Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku.. Kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kuyo Wasize. “

Abanyamakuru b’imikino benshi bagaragaje ko bishimiye isohoka rya Jado Castar wari wafunzwe kubera gukoresha inyandiko mpimbano zatumye abakinnyi bane bakinira ikipe y’Igihugu y’abakobwa ya Volleyball ubwo yari mu gikombe cy’Isi ndetse bigatuma u Rwanda ruvanwa muri iryo rushanwa rukanabihanirwa.

Jado Castar yafunguwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru