Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Hakizimana Muhadiri yaravutse, i Athènes byari ibyishimo Olempike….ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
13/08/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Hakizimana Muhadiri yaravutse, i Athènes byari ibyishimo Olempike….ibyaranze uyu munsi mu mateka

Rwanda's Muhadjiri Hakizimana (L) vies for the ball with Morocco's Naoufel Zerhouni (R) during the African Nations Championships (CHAN) football match between Morocco and Rwanda at Stade de la Reunification in Douala, Cameroon, on January 22, 2021. (Photo by Daniel BELOUMOU OLOMO / AFP) (Photo by DANIEL BELOUMOU OLOMO/AFP via Getty Images)

Share on FacebookShare on Twitter

Turi Kuwa Gatanu  w’itariki ya 13 Kanama 2021, ni umunsi wa 225 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 140 ngo uyu mwaka urangire, uyu ni  uwa Kane wa 33  kuva 2021 yatangira, iki turimo  ni icyumweru cya 33 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni umunsi mpuzamahanga w’abantu bakoresha ukuboko ku imoso.

Muri Repubulika ya Centrafrika barizihiza imyaka 60 ishize babonye ubwigenge.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Hakizimana Muhadjiri (1994)Yujuje imyaka 27 rutahizamu wa Police FC yagiyemo uyu mumwaka avuye muri AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Muhadjiri yanyuze mu makipe nka  Etincelles,  Kiyovu Sports, Mukura Victory, APR FC na Emirates fc yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu na As Kigali aherutsemo.

PNL: Musanze FC yatsindiwe mu rugo na AS Kigali mu mukino wa mbere (Amafoto  20) - Amizero

Hakizimana Muhadjiri aheruka muri AS Kigali basozanyije ku mwanya wa kabiri mbere yo kujya muri Police FC

Yinjiye mu ikipe y’igihugu Amavubi ku ya 03 Ugushyingo 2016, ahita anatsinda igitego mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afrika cya 2017, u Rwanda rwanganyijemo na Ghana  1-1.

2.Benjani Mwaruwari ( 1978)Yujuje 43, uwahoze ari Rutahizamu Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe.

Yanyuze mu makipe nka Jomo Cosmos, Grasshopper Club Zürich, Auxerre, Portsmouth, Sunderland, Blackburn Rovers, Chippa United na Bidvest Wits. Mu ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yabakiniye imikino 42 ayitsindira ibitego 10.

3.Riqui Puig (1999)Yujuje imyaka 22, umunya-Esipanye ukina hagati mu kibuga muri FC Barcelona.

4.Presnel Kimpembe (1995)

Presnel Kimpembe: “It means a lot to be able to have PSG youth products on  the pitch, it shows that there is soul in this club.” | Get French Football  News

Yujuje imyaka 26, myugariro w’umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa akaba ari nayo yakuriyemo

Uyu musore yakiniye ikipe y’igihugu ya Kongo Kinshasa y’abatarengeje imyaka 20 umukino umwe yaje guhindura akinira u Bufaransa nabwo ahera mu batarengeje imyaka 20, akomereza mu ikipe y’igihugu nkuru amaze gukinira imikino icyenda akaba yari kumwe nayo batwara igikombe cy’isi cya 2018.

5.Lucas Moura (1992)Yujuje imyaka 29, umukinnyi w’umunya-Brazil ukina asatira aca ku mpande muri Tottenham n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

How Lucas Moura found time for Brazilian fan during Tottenham stadium tour  | Shropshire Star

Yanyuze mu makipe nka São Paulo na Paris Saint-Germain ari nayo yavuyemo aza muri Tottenham▪️Mu ikipe y’igihugu ya Brazil amaze kuyikinira imikino 35 yayitsindiye ibitego bine, yatwaranye nayo igikombe mpuzamigabane cyo muri 2013.

6.Alan Shearer (1970)Yujuje imyaka 51,icyamamare muri shampiyona y’u Bwongereza, wahoze akina nka Rutahizamu wa Newcastle united n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Yanyuze mu makipe nka Southampton, Blackburn Rovers na Newcastle United ari nayo yakoreyemo amateka anaciramo uduhigo tugiye dutandukanye, nko kuba ariwe umaze kuyitsindira ibitego byinshi 206, uyu mugabo kandi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza (260) harimo penaliti 58, ni nawe watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe inshuro nyinshi (11) muri shampiyona y’u Bwongereza.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yabakiniye imikino 63 abatsindira ibitego 30.

Ibihe byingenzi uba udakwirengagiza

Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1948 : ikipe Y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika y’umukino wa Basketball yisubije umudali wa zahabu Olempike nyuma yo gutsinda iy’u Bufaransa amanota 65-21, mu mikino Olempike yabereye i Londres mu Bwongereza.

1993 : Mu mujyi wa Stuttgart, mu Budage, hafunguwe imikino ngororamubiri y’isi yari igiye kuba ku nshuro ya kane.

The AP predicts a record year for Israel at the Olympics – J.

2004 : i Athènes mu Bugeleki hafunguwe ku mugaragaro imikino Olempike yari igiye gukinwa ku nshuro ya 28.

2008: Umunyamerika Michael Phelps yatwaye imidali itatu ya zahabu Olempike mu koga, mu mikino Olempike yabereye i Beijing mu Bushinwa.

2016: Mo Farah, umwongereza usiganwa ku maguru yegukanye umudali wa zahabu Olempike mu kwirukanka metero ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10 nk’uko yari yabigenje mu mikino Olempike yabereye yabereye i Londres, umunyakenya Paul Tanui yaje ku mwanya wa kabiri.

Olympic Japan 2021 | Games Competition

Mo Farah umukinnyi w’imikino ngororamubiri wubatse izina

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 2 =

Previous Post

#2022FIFAWCQ: Uganda Cranes iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda izakorera umwiherero muri Jordania

Next Post

Bugesera: Umuhinzi yeza urutoki ariko umusaruro we akanga kuwugurisha ukaborera mu murima

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bugesera: Umuhinzi yeza urutoki ariko umusaruro we akanga kuwugurisha ukaborera mu murima

Bugesera: Umuhinzi yeza urutoki ariko umusaruro we akanga kuwugurisha ukaborera mu murima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.