Uyu munsi ni kuwa kane w’itariki ya 16 Nzeli 2021, ni umunsi wa 259 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 106 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kane wa 37 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 38 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Muri Mexique barizihiza imyaka 211 ishize babonye ubwigenge.
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda akayunguruzo k’izuba.
Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?
1.Ibrahim Itangishaka (1994)
Itangishaka Ibrahim (19) ahanganye na Raheem Sterling (7) ubwo Abongereza bahuraga n’u Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyakiniwe muri Mexique mu 2011
Yujuje imyaka 27, Rutahizamu wa Etincelles FC, wari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, mu gikombe cy’isi cyabereye Mexique.
Uyu musore yakiniye amakipe nka SEC academy, As Kigali,Kiyovu Sports …
2.Aleksandar Mitrović (1994)
Yujuje imyaka 27 Rutahizamu w’umunya-Serbia ukinira Fulham n’ikipe y’igihugu ya Serbia.
Yanyuze mu makipe nka Partizan, Anderlecht, Newcastle United na Fulham akinira kugeza ubu, mu ikipe y’igihugu ya Serbia yayikiniye imikino 66 amaze kuyitsindira ibitego 43.
3.Salomón Rondón (1989)
Rutahizamu w’umunya-Venezuela ukinira Everton yagiyemo uyu mwaka avuye muri Dalian Yifang yo mu cyiciro cya mbere mu Bushinwa Akinira n’ikipe y’igihugu ya Venezuela.
José Salomón Rondón Giménez yakiniye amakipe nka Las Palmas, Malaga, Rubin Kazan, Zenit Saint Petersburg, West Bromwich Albion, na Newcastle United
Mu ikipe y’igihugu ya Venezuela amaze kuyikinira imikino 82 yayitsindiye ibitego 31.
4.Manuel Pellegrini (1953)
Yujuje imyaka 67,umutoza w’umunya-Chile utoza Real Betis yo mu cyiciro cya mbere mu Espagne.
Guhesha Villarreal umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Esipanye ya 2007-08, byatumye ahabwa akazi muri Real Madrid, ayivamo ajya muri Malaga ayihesha gukina champions league 2012-13 ayigeza muri ¼.
Yaje muri Manchester City ayihesha Premier League ya 2014. Kuri ubu atoza ikipe ya Real Betis.
Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu?
1989: Ivan Lendl, umunyamerika w’umunya Repubulika ya Czech, w’icyamamare mu mukino wa Tennis, yakoze ubukwe na Samantha Frankel, ubukwe bwabereye Greenwich, Connecticut.
Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?
1994: Johnny Berry, umukinyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza wakiniye Manchester United na Birmingham, n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yitabye Imana azize cancer ku myaka 68.
Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi.
1961: Imvururu zabaye kuri Ibrox stadium nyuma y’umukino Celtic yanganyije na Rangers ibitego 2-2, zihitana abantu babiri abenshi barakomereka.
2007: Umurusiyakazi Svetlana Kuznetsova yatsinze Umutaliyanikazi Francesca Schiavonea ahesha u Burusiya kwegukana igikombe cy’isi cya Tennis cya gatatu bwikurikiranya.
2014: Bralirwa yatangarije FERWAFA ko itazakomeza gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere
BRALIRWA yateye inkunga bwa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu 2004-2005, biza guhagarara kugeza mu 2009 ubwo yasinyaga imyaka itatu yageze mu 2012 kuri miliyoni 335 RWF.
Mu 2012-2013, BRALIRWA yongereye amasezerano kuri miliyoni 160 mu gihe shampiyona yitwaga Primus National Football league, ubwo yongeraga undi mwaka mu 2013-2014, yatanze miliyoni 170 shampiyona yitwa Turbo King National Football League.
2017: Ikipe y’igihugu ya Nouvelle Zélande y’umukino wa Rugby yanyagiye iy’Afrika y’Epfo amanota 57-0.
2018: Denise Mueller-Korenek yaciye agahigo ko kugeza ku muvuduko wo hejuru ari ku igare ubwo yagezaga ku muvuduko w’ibiromeretero (296.010 km/h).
2017:Nyuma yo gutsinda APR FC, Rayon Sports yegukanye igikombe cy’agaciro bisabye Tombola.
Rayon Sports yegukanye igikombe cy’irushanwa ryitiriwe ‘Agaciro Development Fund’ nyuma yo gutsinda APR FR igitego kimwe cya Rutanga Eric ikanganya amanota atandatu na mukeba wayo ndetse na AS Kigali, hakitabazwa tombola kugira ngo hamenyekane ikipe ihabwa igikombe.
Saa 13:30, AS Kigali yari yahuye na Police FC iyitsinda ibitego 2-1, Iyi kipe y’abanyamujyi yatsindiwe na Frank Kalanda mu gihe igitego kimwe cy’ikipe y’abashinzwe umutekano cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.
Umukino w’umunsi wari utegerejwe watangiye saa 15:30 aho amakipe asanzwe ahangana ariyo APR FC na Rayon Sports yahuraga.,Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi zashakaga iki gikombe by’umwihariko ku mutoza Karekezi Olivier utegerejweho kwemeza abafana ba Gikundiro bakimushidikanyaho.
Uyu mukino wari urimo uguhangana gukomeye waje kubonekamo ikarita y’umutuku yahawe Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 67. Ku munota wa 81, nibwo Rutanga Eric yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere akaba nacyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ibi byatumye Rayon Sports igira amanota atandatu kuko yatsinze Police FC ku mukino ubanza ikanatsindwa na AS Kigali ku mukino wakurikiyeho. Usibye Police FC, andi makipe yose nayo yari afite amanota atandatu kuko yatsinze imikino ibiri agatakaza umwe.
Amategeko yemejwe muri iri rushanwa ni uko mu gihe amakipe anganyije amanota, hazitabwa tombola maze biza gukurikizwa aho ba kapiteni b’amakipe yombi batomboye iba iya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu. Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatomboye 1 bityo Rayon Sports ihita ihabwa igikombe.
Rayon Sports yegukanye igikombe hitabajwe tombola ariko ni nayo yagize abakinnyi bitwaye neza kurisha abandi harimo kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric watowe nk’umuzamu mwiza, Yannick Mukunzi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Frank Kalanda wa AS Kigali aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bibiri) naho Twizerimana Martin wa APR FC atorwa nk’umukinnyi mwiza ukiri muto; buri umwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
2018: Rayon Sports yanganyije na Enyimba FC mu mukino ubanza wa ¼ cya CAFCC.
Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Enyimba FC mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Confederations Cup kuri Stade ya Kigali.
Rayon Sports: Abouba Bashunga, Ange Mutsinzi, Abdul Rwatubyaye, Gabriel Mugabo, Saddam Nyandwi, Prosper Donkor Kuka, Sefu Olivier Niyonzima, Kevin Muhire, Eric Rutanga, Djabel Manishimwe na Bonfils Caleb Bimenyimana.
Enyimba SC: Theophilus Afelokhai, Andrew Abaologu, Ifeanyi Anaemena, Isiaka Oladuntoye, Utin Udo Ikouwem, Dare Moses Ojo, Augustine Oladepo, Wasiu Alalade, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Ibrahim Mustapha.
Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV