Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: José Bosingwa na Maya Yoshida..baravutse, imikino olempike ya 2008 yaciye agahigo

radiotv10by radiotv10
24/08/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: José Bosingwa na Maya Yoshida..baravutse, imikino olempike ya 2008 yaciye agahigo
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa mbere  w’itariki 24 Kanama 2021, ni umunsi wa 236 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 129 ngo umwaka urangire, Turi kuwa wa kabiri wa 34 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka wa 2021. Muri Ukraine barizihiza isabukuru y’imyaka 29 ishize babonye ubwigenge.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

José Bosingwa (1982):

Chelsea ace Bosingwa blasts Portugal coach after play-off snub – talkSPORT

Yujuje imyaka 39, umunya-Portugal ufite inkomoko muri Congo wahoze akina nka myugariro unyura ku ruhande rw’iburyo muri Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

José Bosingwa da Silva yavukiye Mbandaka mu ntara ya Équateur muri Kongo Kinshasa, igihe kinini cy ubuzima bwe mu mupira w’amaguru yakimaze muri Chelsea na  aho yatwaranye nazo ibikombe 13 birimo UEFA Champions League yatwaye muri buri imwe muri izi (Porto 2004, Chelsea 2012)

Ikipe y’igihugu yayikiniye imikino 27 nta gitego yigeze ayitsindira.

Maya Yoshida  (1988)

6,445 Maya Yoshida Photos and Premium High Res Pictures - Getty Images

Yujuje imyaka 33, myugariro w’umuyapani ukinira Sampdoria yamuguze muri 2020 yabanje gukinamo  nk’intizanyo ya Southampton Maya kandi akinira ikipe y’igihugu y’u Buyapani anabereye Captain.

Uyu mugabo yanyuze mu makipe nka Nagoya Grampus, VVV-Venlo, Southampton na Sampdoria akinira kugeza ubu.

Mu ikipe y’igihugu y’u Buyapani amaze kuyikinira imikino 107 yayitsindiye ibitego 11,akaba yarayifashije igikombe cy’umugabane wa Aziya cyakiniwe muri Qatar muri 2011.

Matías Vecino (1991)

Yujuje imyaka 30, umukinnyi wo hagati muri Inter Milan n’ikipe y’igihugu ya Urguay

Yanyuze mu makipe nka Fiorentina, Cagliari na Empoli, mu ikipe. Y’igihugu amaze kuyikinira imikino 48 yayitsindiye ibitego bitatu.

Michael Thomas (1967):

MICHAEL THOMAS BENFICA 04 August 1998 Stock Photo - Alamy

Yujuje imyaka  54, umwongereza wahoze akina hagati mu kibuga, akaba azwi cyane ku gitego cyo mu minota y’inyongera yatsinze Liverpool kuya 26 Gicurasi 1989, cyakuyeho imyaka 18 yari ishize Arsenal idatwara igikombe cya shampiyona .

Thomas yakinnye mu makipe nka Arsenal, Portsmouth, Liverpool, Middlesbrough, Benfica na Wimbledon.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino ibiri nta gitego yigeze ayitsindira.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

Abel Kivlat  (1991)Imyaka 28 irashize yitabye Imana, umunyamerika wamamaye mu gusiganwa ku maguru mu ntera ngufi, aho mu 1912  yatwaye umudali w’umuringa mu mikino Olempike.

Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi?

1883: Richard Sears yatwaye US open ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, atsinze James Dwight amaseti 3-0 (6-2, 6-0, 9-7)

1957: Ku munsi nk’uyu, ku myaka 17 y’amavuko, Rutahizamu w’umwongereza Jimmy Greaves nibwo yakiniye Chelsea umukino we wa mbere.

Uyu Jimmy Greaves ni umukinnyi wa kane ku rutonde rw’abatsindiye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ibitego byinshi (44), niwe mukinnyi watsindiye Tottenham ibitego byinshi (266) mu mateka yayo ,uyu kandi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza inshuro esheshatu, ni nawe muntu watsindiye u Bwongereza ibitego bitatu mu mukino umwe (Hat-trick) inshuro nyinshi (6), yanatwaranye n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza igikombe cy’isi cyo 1966.

Jimmy Greaves 'recuperating at home' after leaving hospital | Football News  | Sky Sports

Jimmy Greaves wabayeho umukinnyi wa Liverpool

2004 : Abanya-Kenya batwaye imidali ya zahabu Olempike mu kwirukanka metero 3000,Ezekiel Kemboi  yatwaye umudali wa zahabu, Brimin Kipruto na Paul Kipsiele Koech baza bamukurikiye

2004 : Umunya-Jamaica Usain Bolt, yabaye uwa gatanu mu kwirukanka metero 200, asezererwa atageze mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira umudali.

2004 : umurusiyakazi Yelena Isinbayeva yatwaye umudali wa zahabu mu gusimbuka urukiramende yifashishije ikibando aho yasimbutse metero 4.91m

2004 : Abanyamerikakazi Kerri Walsh na  Misty May begukanye umudali wa zahabu Olempike muri volley Ball ikinirwa ku mucanga batsinze Abanya-Brazilikazi Shelda Bede & Adriana Behar  amaseti 2-0 (21–17, 21–11).

Misty May and Kerri Walsh: Where are Olympics volleyball stars now?

Abanyamerikakazi Kerri Walsh na  Misty May

2007 : Osaka mu Buyapani hatangijwe ku mugaragaro imikino ngororamubiri y’isi yari igiye kuba ku nshuro ya 11.

2008 : imikino Olempike yabereye i Beijing mu Bushinwa, yaciye agahigo ko kuba imikino Olempike yarebwe ku mateleviziyo menshi ku isi, aho yarebwe n’abantu hafi miliyari eshanu, ni ukuvuga 70% by’abaturage batuye isi.

2008 : iyobowe na LeBron James, Chris Paul & Kobe Bryant ikipe y’igihugu yaLeta zunze ubumwe za Amerika yatwaye umudali wa zahabu Olempike mu mukino w’intoki wa basketball itsinze iya Esipanye amanota 118-107

2008 : Samuel Wansiru yabaye Umunya-Kenya wa mbere wegukanye Marathon Olempike.

Kenyan Olympic marathon champion dies in fall - China.org.cn

Samuel Wansiru

2018 : abategura irushanwa rya Tennis rikinirwa mu Bufaransa, babujije Selena Williams kongera kwambara imyambaro ya Nike yambaraga muri iyi mikino.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seventeen =

Previous Post

“Abakobwa bakina umupira w’amaguru bibagora kubona abagabo kubera mu gatuza harambuye”- Ijambo rya Perezida Suluhu ryateje impaka

Next Post

Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya  #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO

Tunisia ibitse igikombe yafashijwe na Salah Mejri gutangira irushanwa rya #Afrobasket2021 itsinda Guinea-AMAFOTO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.