Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Totti, Xhaka na Advocaat baravutse…Nibwo New Zealand yegukanye igikombe cy’isi..ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
27/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Totti, Xhaka na Advocaat baravutse…Nibwo New Zealand yegukanye igikombe cy’isi..ibyaranze uyu munsi mu mateka

1033673560

Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Mbere w’itariki 27 Nzeli 2021, ni Umunsi wa 270 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 95 ngo uyu mwaka urangire, Turi kuwa mbere wa 39 kuva 2021 yatangira tugeze mu cyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse kuri uyu munsi?

1.Francesco Totti (1976)

Francesco Totti - Roma | Player Profile | Sky Sports Football

Yujuje imyaka 45, Umutaliyani wahoze ari rutahizamu wa Milan AC n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani

Uyu mugabo bakunze kwita amazina nka Bimbo de Oro (The Golden Boy), L’Ottavo Re di Roma (The Eighth King of Rome), Er Pupone (The Big Baby), Il Capitano (The Captain), and Il Gladiatore (The Gladiator) yazamukiye kd akurira muri As Roma.

Totti yageze muri As Roma mu 1989 ayifasha gutwara shampiyona y’u Butataliyani ya 2000-01, Coppa Italia: 2006–07, 2007–08 na Supercoppa Italiana: 2001, 2007.

Totti aza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi (250) muri shampiyona y’u Butaliyani  akaza ku mwanya wa Gatandatu mu bataliyani bamaze gutsinda ibitego byinshi(316) mu mikino yose.

Mu ikipe y’igihugu Totti yabakiniye imikino 58 abatsindira ibitego 9 yari kumwe nayo batwara igikombe cy’isi cya 2006.

2.Granit Xhaka (1992)

Transfer Rumor: Granit Xhaka nearing Roma move, Arsenal exit - The Short Fuse

Yujuje imyaka 29, Umusuwisi ukina hagati mu kibuga yugarira muri Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Busuwisi

Granit Xhaka Yanyuze mu makipe nka FC Basel, Borussia Mönchengladbach, Arsenal nikipe y’igihugu y’u Busuwisi amaze gukinira imikino 98 amaze kuyitsindira ibitego 12, yari kumwe nayo batwara igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2009.

3.Dick Advocaat (1947)

Dutch TV serenade ex-Rangers boss Dick Advocaat with Simply the Best during emotional farewell - Glasgow Live

Yujuje imyaka 74, Umuholandi wahoze akina umupira w’amaguru muri Sparta Rotterdam, kuri ubu ni umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Iraq

Dirk Nicolaas Advocaat wakinaga nk’umukinnyi wo hagati wugarira Yanyuze mu makipe atandukanye nka Sparta Rotterdam, ADO Den Haag, Chicago Sting, K. Berchem Sport, VVV-Venlo na Roda JC

Mu butoza amaze gutoza amakipe nka PSV Eindhoven, Borussia Mönchengladbach, AZ Alkmaar, Utlecht, Sunderland, Sparta Rotherdam n’amakipe y’ibihugu y’u Buholandi, Iraq, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Koreya y amajyepfo

4.Maxwel Cornet (1996)

Maxwel Cornet to Burnley: Transfer latest and what we know so far as Clarets eye £13million deal - LancsLive

Yujuje imyaka 25, umunya-Côte d’Ivoire ukina aca ku mpande asatira muri Burnley n’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire

Gnaly Albert Maxwel Cornet Yanyuze mu makipe nka Metz, Lyon, Burnley n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yakiniye kuba mu batarengeje imya 15 kugeza ku batarengeje imyaka 21, ubu akinira ikipe y’igihugu nkuru ya côte d’Ivoire amaze kuyikinira imikino 22 yayitsindiye ibitego 4.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino:

1961 Chelsea yirukanye, Ted Drake, wari umutoza wabo mu gihe kingana n’imyaka 9, ni nawe wabahaye shampiyona y’icyiciro cya kabiri imwe rukumbi bagira

1988 – umunya-Canada Ben Johnson bamusezereye mu mikino Olempike yaberaga i Seoul muri Koreya y’Epfo, nyuma yo gusanga steroid stanozolol mu nkari ze ; ibi byatumye umunyamerika  Carl Lewis atwara umudali wa zahabu Olempike mu kwirukana metero 100.

Ben Johnson - Team Canada - Official Olympic Team Website

2014 : Ikipe y’igihugu ya Nouvelle Zélande yegukanye igikombe cy’isi cya Rugby itsinze Iya Argentina amanota 31-13.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Gufasha urubyiruko kwipimisha virusi itera SIDA imwe mu ntego z’ikigo cy’urubyiruko “Rwanda Health Initiative for Youth and Women

Next Post

Mico The Best yakoze ubukwe bwatashywe n’ibyamamare birimo Ndimbati-Amafoto

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mico The Best yakoze ubukwe bwatashywe n’ibyamamare birimo Ndimbati-Amafoto

Mico The Best yakoze ubukwe bwatashywe n’ibyamamare birimo Ndimbati-Amafoto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.