Mico The Best yakoze ubukwe bwatashywe n’ibyamamare birimo Ndimbati-Amafoto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yasezeranye mu rusengero n’umukuzwi we Ngwinundebe Clarisse mu bukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye.

Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri mu mujyi wa Kigali, bukaa bwitabiriwe n’abantu bacye mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izindi Nkuru

Ubu bukwe bwa Mico The Best bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye birimo n’ibyamwambariye nka Emmanuel Ndayizeye uzwi nka Nick muri Film na Social Mula bambariye Mico.

Ni ubukwe kandi bwaririmyemo umuhanzi uririmba injyana ya gakondo, Cyusa ndetse bukaba bwagaragayemo umukinnyi wa Film ugezweho muri iki gihe Ndimbati wanatunguranye abyinira abageni ubwo hari hagezweho kubyina.

Image

Abatashye ubukwe bwa Mico The Best

Image

Mico The Best aririmbira umugore we

Image

Mico The Best n’umugore we bafatanye agatoki ku kandi

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru