Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Wess Brown na Kimenyi Yves baravutse, Di Natale yazamuwe mu ntera….ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
13/10/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Wess Brown na Kimenyi Yves baravutse, Di Natale yazamuwe mu ntera….ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Gatatu w’itariki ya 13 Ukwakira 2021 , ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 79 ngo umwaka urangire, Turi ku wa Gatatu wa 41 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Ni umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ibiza.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Kimenyi Yves  (1992)

Kimenyi Yves on Twitter: "Best Goalkeeper of the season… "

Yujuje imyaka 29, umunyezamu wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi .Uyu mugabo wazamukiye mu Isonga FA, yanyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports kuri ubu akaba ari kapiteni wa Kiyovu SC.

2.Wess Brown (1979)

My Football Life: Wes Brown speaks to United Review | Manchester United

Yujuje imyaka 42, umwongereza wahoze akina nka myugariro muri Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Wesley Michael Brown  winjiye muri Manchester united afite imyaka 12, yayivuyemo akinira Sunderland, Blackburn Rovers asoreza muri Kerala Blasters. Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino 23 ayitsindira ibitego bitatu.

3.Gabriel Agbonlahor ( 1986)

Agbonlahor bags brace in Villa victory - Eurosport

Yujuje imyaka 35, uwahoze ari Rutahizamu wa Aston Villa n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Gabriel Imuetinyan Agbonlahor  yavukiye kandi akurira mu mujyi wa Birmingham, umujyi ubarizwamo ikipe ya Aston Villa kugeza ubu akaba ariwe Rutahizamu wayo w’ibihe byose muri premier league , aho yayitsindiye ibitego 73, yakiniye kandi Watford na Sheffield Wednesday. Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino itatu.

4.Scott Parker (1980)

Every word Scott Parker said on Cherries youngsters, Junior Stanislas and  the need for signings - Dorset Live

Yujuje imyaka imyaka 41,umwongereza utoza Fulham, yakinaga nk’umukinnyI wo hagati, yanyuze mu makipe nka Charlton Athletic, Norwich City, Chelsea,Tottenham, Newcastle yabereye captain n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakiniye imikino 18 nta gitego yayitsindiye gusa yari umwe mu bari bagize ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yageze muri ¼ cy’igikombe cy’Uburayi cya 2012.

5.Antonio Di Natale(1977)

Calcio Compleanno: Antonio Di Natale | Goal.com

Yujuje imyaka 44, Umutaliyani wahoze akina nka Rutahizamu muri Udinese n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani

Antonio “Totò” Di Natale  yavukiye mu mujyi wa Napoli, yakiniye amakipe nka Empoli, yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri 2001-02 ,yerekeje muri Udinese muri 2004, ayifasha gukina Champions League.

Muri 2007 yagizwe kapiteni w’iyi kipe, 2010 na 2011 yatwaye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Butaliyani muri 2010,kugeza ubu niwe mukinnyi watsindiye Udinese ibitego byinshi mu mateka yayo 191.

Akaba Umutaliyani wa munani mu batsinze ibitego byinshi mu marushanwa yose, aho ibitego bye 311 bimushyira inyuma ya Silvio Piola, Alessandro Del Piero, Giuseppe Meazza, Luca Toni, Roberto Baggio, Francesco Totti na Filippo Inzaghi. Mu ikipe y’igihugu yabakiniye imikino 42 abatsindira ibitego 11.

6.Modou Barrow(1992)

Leeds United sign Modou Barrow on loan from Swansea City | Football News |  Sky Sports

Yujuje imyaka imyaka 29,umunya-Gambia ukina asatira aca ku mpande muri Jeonbuk Hyundai Motors yo muri Buyapani, n’ikipe y’igihugu ya Gambia.

7.Mamadou Niang (1979)

Municipal: former footballer Mamadou Niang candidate LREM in Marseille -  Archyde

Yujuje imyaka 42, umunya Sénégal wahoze akina nka Rutahizamu muri Marseilles, ikipe y’igihugu ya Senegal yayikiniye imikino 59 ayitsindira ibitego 19.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

2012 :Helmut Haller: Umudage wakinye umupira w’amaguru muri Bologna na Juventus, yitabye Imana ku myaka 73.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1967: Bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakinwe umukino wa basketball wateguwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino, ABA (American Basketball Association), Oakland Oaks itsinda Anaheim Amigos amanota 132-129. Ni bwo bwa mbere hatangijwe gukinwa imipira y’ubururu n’umweru.

Ni nabwo hatangiye gukoreshwa ibibuga bigaragaza aho bashutira amanota atatu.

1986: Komite mpuzamahanga Olempike yemeje ko umukino wa Baseball izakinwa mu mikino Olempike y’1992 yagombaga kubera Los Angeles

2019: muri marathon yabereye Chicago, Umunya-Kenya kazi Brigid Kosgei yatwaye marathon akoresheje 2:14.04  akuraho agahigo kari kamaze imyaka 16 gashyizweho na Paula Radcliffem.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 12 =

Previous Post

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar  yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Next Post

Amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Related Posts

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanganishije umufana w’iyi kipe uherutse guhohoterwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri sitade, wamukubise umutego. Bikubiye...

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

by radiotv10
13/05/2025
0

Bamwe mu bakozi b’ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, barataka inzara ibarembeje kubera kumara igihe kinini badahembwa,...

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryababajwe n’igikorwa cyakozwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano ubwo Rayon Sports yahuraga...

Umutoza w’umunyabigwi i Burayi yateye intambwe yo ku rundi rwego

Umutoza w’umunyabigwi i Burayi yateye intambwe yo ku rundi rwego

by radiotv10
13/05/2025
0

Umutaliyani Carlo Ancelloti uri gusoza inshingano ze nk'umutoza wa Real Madrid, byamaze kwemezwa n'Ikipe y'Igihugu ya Brazil ko ari we...

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

by radiotv10
12/05/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umutego umwe mu bafana ba Rayon Sports agasa nk’uguye...

IZIHERUKA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we
MU RWANDA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

13/05/2025
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

13/05/2025
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amatariki y’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Amatariki y'irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.